Hashize iminsi ShaddyBoo yandika ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bushimagiza cyane umuzamu w'ikipe ya Amavubi Kwizera Olivier, ndetse bamwe bakabifata nk'ibidasanzwe bahamya ko aba bombi bashobora kuba bafitanye umubano wihariye ,kuri ubu uyu musore yabihakanye yivuye inyuma.
Byatangiye ubwo Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura ku mukino wa ¼ cya CHAN ku mukino wa Guinea Conakry, Shaddyboo yifashishije Instagram ye yavuze ko uyu munyezamu yarenganye cyane.
Icyatumye abantu bibaza ku mubano w'aba bombi ni uko tariki ya 30 Werurwe 2021 ubwo Kwizera Olivier yongeraga kubona ikarita itukura ku mukino wa Cameroun mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, Shaddyboo yongeye gupositinga uyu mukinnyi yiyama abamuvugaga nabi.
Icyo gihe yagize ati' Olivier Kwizera ntako utagize, Olivier boo bakuve mu matwi uzaze ngutekere love_on_the_plate(ni restaurent ye atekera abantu akagurusha) rata.'
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko nta mubano udasanzwe afitanye na Shaddyboo ndetse ko nta na nimero ye agira.
Ati'nta mubano uri hagati yanjye na we ukomeye cyane biriya wenda yabikoze kubera impamvu ariko nta wundi mubano uri hagati yanjye na Shadia(Shaddyboo).Kuvugana, oya kuko nta n'ubwo ngira nimero ye.'
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/amashirakinyoma-ku-mubano-wihariye-hagati-ya-kwizera-olivier-na-shaddyboo/