Amayobera ku rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka -

webrwanda
0

Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVEM.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n’utunyangingo, Microbiology.

Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'amatungo rya Busogo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)