Uyu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga wahuriyemo abayobozi bahagarariye ibihugu byabo muri Congo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano za Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville aribyo Gabon, Centrafrique, Cameroun na Repubulika ya Congo.
Umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène mu kiganiro yatanze yagarutse ku nshingano za buri wese mu kurwanya ihakana, ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kwirinda ko yazongera kubaho ahariho hose.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, atari inshingano y’abanyarwanda gusa, ahubwo bireba buri kiremwamuntu.
Ati “Ni inshingano zacu twese, nk’ikiremwamuntu, nk’abaturage b’Isi. Tugomba gukoresha uburyo bwose kugira ngo guhakana no gupfobya Jenoside bitabona umwanya mu bihugu byacu kandi n’ababiguzemo uruhare bagahanwa."
Amb. Mutsindashyaka yashimiye ibihugu birimo gukora iperereza no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza ibindi bitarabikora gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa se kohereza mu Rwanda abakekwa.
Ati “Nta cumbi rikwiye kubaho ku basize bakoze jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana.”
Ministiri w’Umuco n’Ubugeni muri Repubulika ya Congo, Dieudonné Moyongo, wari uhagarariye leta ya Congo muri uyu muhango, yavuze ko hagendewe ku mateka bikwiriye ko amahanga ahuza imbaraga mu kurwanya ipfobya, ihakana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanashimiye kandi u Rwanda n’abanyarwanda kuba bataraheranywe n’agahinda k’ibyabaye, ahubwo bikaba byaratumye bagira imbaraga zo kongera kwiyubakira igihugu bashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.