Ibi António Guterres yabitangaje binyuze mu butumwa buherekejwe n'amashusho yashyize kuri Twitter. Ubu butumwa bw'Umunyamabanga Mukuru wa Loni bugiye hanze mu gihe u Rwanda n'Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikiri mu mitwe ya benshi nk'igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.
Yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango.
Ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko amateka yisubiramo birasaba guhangana n'amatsinda y'ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka.'
'Tugomba kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho. Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bw'ikiremwamuntu ndetse tugakomeza guhatana kugira ngo habeho ingamba zubaha mu buryo bwuzuye abantu bose.'
The genocide against the Tutsi in Rwanda remains in our collective conscience as among the most horrific events in recent human history.
To prevent history from repeating, we must counter hate-driven movements & push for the full respect of all members of society. #Kwibuka pic.twitter.com/P3h3pYuiHw
â" António Guterres (@antonioguterres) April 6, 2021
Hashize imyaka 27, Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside ifite umwihariko w'uko ari Abanyarwanda bayikoreye bagenzi babo kandi ikaba yarahitanye umubare munini w'abantu.
Abahanga mu mateka n'abanyepolitiki ntibasiba kugaragaza ko muri ibi bihe amahanga yatereranye abicwaga mu gihe yari yarihaye intego ko ntaho bizongera kuba.
Nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye miliyoni esheshatu, Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy'amezi atatu gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye guteshuka ku nshingano zawo.