Arenga miliyari 10 Frw ntaragaruzwa mu mutungo wa Leta wanyerejwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yagezaga ku badepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2019, birimo n'amafaranga yanyerejwe ariko akaba ataragarujwe.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko hari uburyo bwashyizweho bugamije kugaruza amafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye, kandi ko nta muntu ukwiye gusigara atishyuye.

Yagize ati 'Minisiteri y'Ubutabera yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa, binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw'ababereyemo Leta imyenda no gushishikarizwa kwishyura ku neza.'

Yongeyeho ko urwego ayoboye rwashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyurira rimwe umwenda wose.

Muri izi ngamba kandi biteganyijwe ko umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwishyura, azajya yandikwaho uwo mwenda kugeza igihe wishyuriwe kandi ko Leta itazacika intege mu gukurikirana umutungo wanyerejwe.

Minisitiri Busingye yagaragarije abadepite ko hakigaragara imbogamizi y'abantu bakurikiranwa ariko ugasanga nta mutungo bafite ushobora kuvamo indishyi cyangwa sosiyete yishyuzwa ugasanga itakibaho, kandi hari umwenda wa Leta yari ifite.

Yanakomoje ku bigo bya Leta byagiye bikora amakosa yatumye Leta ishorwa mu manza ikazitsindwa, bigatuma icibwa amande.

Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y'Umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC) yagaragaje ko hari ibigo bikomeje guteza leta ibihombo biturutse mu kutishyura imisoro ku gihe no kuba hari ibigo bishora Leta mu manza igatsindwa bitewe n'ibyemezo bidakwiye byafashwe na bamwe mu bayobozi b'ibyo bigo.

Mu mafaranga yahombejwe Leta, harimo miliyoni 68 Frw zishyuwe na Kaminuza y'u Rwanda nk'amande y'ubukererwe bwo kwishyura imisiro, miliyoni 53 Frw zishyujwe Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, WASAC, ku bukererwe bwo kwishyura imisoro n'amashanyarazi, ndetse n'amafaranga miliyoni 30 Frw yishyujwe Ikigo Gishinzwe Uburezi, REB, nyuma yo gutsindwa n'abakozi bacyo bakireze mu manza.

Mu kwirinda guhombya Leta bya hato na hato, Minisitiri w'Ubutabera yemeje ko hashyizweho abakozi bakurikirana imanza Leta iregwamo cyangwa yarezemo.

Yavuze ko Minisiteri ayoboye yandikiye amabaruwa inzego zose za Leta ashishikariza abayobozi kwirinda amakosa no kuyakumira mu rwego rwo kudashora Leta mu manza zitari ngomba.

Busingye kandi yavuze ko umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu bahesha n'inkiko ukwiye gutezwa imbere, inkiko zikitabazwa ari uko ibindi bisubizo byananiranye.

Minisitiri Busingye yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu kwishyuza abayifitiye umwenda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-10-frw-ntaragaruzwa-mu-mutungo-wa-leta-wanyerejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)