Ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byitezwe ko abagera ku 2000 bazahabwa aya mahugurwa, azatuma bubaka ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo y'ikoranabuhanga binyuze mu kongererwa ubumenyi, ndetse by'umwihariko aya mahugurwa akazafasha mu guteza imbere abagore bitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga.

Ubumenyi buzatangwa muri aya mahugurwa buzaba imbarutso yo gufasha ibikorwa by'aba ba rwiyemezamirimo byagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19, ndetse no kwigira hamwe uburyo barushaho kuzamura umusaruro w'ibyo bakora.

Aya mahugurwa azatangwa mu Kinyarwanda n'Icyongereza, akorwe mu buryo bw'ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Abayitabiriye bazigishwa uburyo bwo gusesengura ubucuruzi, gutegura umushinga, icungamutungo ndetse n'ubundi bumenyi bwatuma ibikorwa byabo bitera imbere.

Kugeza ubu abagera ku 114 bamaze kwitabira aya mahugurwa, mu gihe abandi bari muri Rwanda ICT Chamber basabwa kwiyandikisha kugira ngo babone mahirwe, bakiyandikisha kuri bit.ly/AMI-ICT.

Umuyobozi w'iguriro rikorera kuri internet rizwi nka Murukali, Yvette Uwimpaye, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kuko ayitezeho kuyungukiramo ubumenyi buzamufasha kurenga igihombo yahuye nacyo mu bihe bya COVID-19.

Ati 'icyorezo cyagize ingaruka ku bucuruzi bwajye haba mu buryo bwiza no mu buryo bubi. Twagize abakiliya benshi batumiza ibintu kuri internet, ariko baguraga ibicuruzwa byangirika nk'ibiryo. Byari bikomeye kugera ku badukeneye bose kubera ingamba zashyizwe mu bijyanye n'ingendo.'

'Ibi byagize ingaruka ku bikorwa byacu bituma tubura bamwe mu bakiliya bacu n'amafaranga. Nishimiye kuba umwe mu bazitabira aya mahugurwa kubera ko nshaka kugaruza amafaranga nahombye ndetse no kurushaho gutuma ubucuruzi bwanjye bwunguka.'

Umuyobozi wa AIM mu Rwanda, Malik Shaffy yavuze ko aya mahugurwa azafasha ba rwiyemezamirimo benshi by'umwihariko ab'igitsina gore.

Ati 'Ubu bufatanye burihariye kubera ko buzazamura umubare w'abagore bari mu nzego z'ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu gihe tuzamura umubare w'abagore muri iyi gahunda, ndashishikariza ba rwiyemezamirimo bose bari mu bijyanye n'ikoranabuhanga gusura urubuga rwacu kugira ngo bazitabire aya mahugurwa azabaha ubumenyi no kumenyana n'abantu babafasha kuzamura ubucuruzi bwabo.'

Umuyobozi w'Ishami ry'Ikoranabuhanga mu Rugaga rw'abikorera, Alex Ntare yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa buri mu byiciro bishobora kugirira akamaro ibigo by'ubucuruzi mu by'ikoranabuhanga uko byaba bingana kose by'umwihariko ibyagizweho ingaruka na COVID-19.

Ba rwiyemezamirimo mu by'ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa azabafasha gukarishya ubumenyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-mu-by-ikoranabuhanga-bashyiriweho-amahugurwa-azabafasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)