Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.
Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).
Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.
Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.