Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko inzu y'umunyamakuru Mbata yahiye igakongoka ndetse na bimwe mu byangombwa bye byari biri muri iyo nzu byarahiye birakongoka. Nyuma yuko Mbata ahuye n'ibi byago yagiye agira abantu benshi bamwihanganisha ndetse bakanamufasha. Bamenya ndetse na Kecapu nabo bamusuye ndetse banamuha bimwe mu bikoresho by'ingenzi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi. Nkuko amashusho dukesha ISIMBI TV abigaragaza, Bamenya ndetse na Kecapu, basanzwe ari abakinnyi ba filime yitwa Bamenya Series, basuye Mbata aho asanzwe atuye bamushyiriye bimwe mu biribwa ndetse n'ibikoresho by'ingenzi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Bamenya yatangarije ISIMBI TV ko Mbata ari umuntu w'inshuti ye cyane dore ko bakoranye kuva kera ndetse anavuga ko ubucuti bwabo bwihariye ku buryo atari kugira ibyago nk'ibyamugwiririye ngo ntamugereho. Yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru ko inzu Mbata yakodeshaga yahiye, yahise amwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumukomeza. Nkuko we na Kecapu bari mu gisibo bifuza gukora igikorwa cy'urukundo baza gusura mugenzi wabo Mbata ndetse banamusangiza ibyo bafite mu bushobozi buke bwabo.
Mbata yashimiye cyane Bamenya ndetse na Kecapu baje kumusura ndetse anavuga ko hari ibintu by'ingenzi kuri ubu akeneye kurusha ibindi aribyo ibikoresho byo mu rugo ndetse n'akazi. Mbata yagize ati 'Mfite ahandi ho kuba ariko inzu ndimo nta bikoresho birimo; nkeneye n'uburyo bwansubiza mu kazi'.
Abifuza gufasha Mbata, numero ye ya telefone ni 0786154674.
Comments
0 comments