Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y'abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwibuka ubuzima bwazimye benebwo bazize gusa uko bavutse, ni umwanya wo gufatana mu mugongo. Ni ugukomeza intwaza zavuye mu nzara z'abababisha, no gushima ineza y'abatakaje ubuto bwabo batabara izo mponoke.

Jenoside ni ikimwaro ku muryango nyarwanda n'umuryango mugari w'abatuye isi, ariko si imperuka nk'iyo Bagosora yifurizaga ingorwa. u Rwanda  rwakozwe mu nda kubera ibigwiranda, ariko rwahakuye impamvu yo kurwanya ikibi, kabone n'iyo ababi baba bakiruhigira. Barikoza ubusa ariko, dore baduhize bukware none twe turabahiga ubutwari. Ishyari n'ipfunwe bibatera gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitutsi n'ubutindi byabagize imbata, twe biduha imbaraga zo kubarwanya. Kubatsinda si intego gusa, ahubwo ni ihame ridakuka. Nta gukura mu rujye kandi,imbaraga zabatsinze na mbere, zarushijeho kujya mbere kuko zikubye inshuro nyishi.

Abatuvuyemo ntituzabibagirwa. Aho twashyinguye imibiri yanyu hameze indabo z'urwibutso. Ziratoshye cyane, abato bazisaruraho urukundo.u Rwanda rwibarutse urubyiruko rugera ikirenge mu cyanyu. Nitubasanga mu ijabiro kwa Jambo, muzadushima ko twasigaye neza mu cyimbo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri intwari.Nimukomeze mutwaze rero, dore mufite ubuyobozi buzima, bubatwaje intwaro zo gutsinda agahinda.Kwibuka twiyubaka niwo mugambi, nta kugamuruzwa n' imbogamizi rero. Ndahari, urahari, arahari ngo duharanire ahazaza hazima. Nta mpamvu y'amaganya, inyangabirama zaranyazwe, ubu zisigaye ku magambo, ni imbohe z'urwango, ingoma yazo isigaranye abakaraza babusanya.

Abagize uruhare mu guhekura u Rwanda namwe, kwicuza kwanyu nibyo bizabacungura, naho gucura indi migambi mibi, bizabaheza mu icuraburindi. Abinangira ntimuzangira n'amategeko, amaherezo muzabiryozwa, kandi ni ikibazo cy'iminsi.

Abanyamahanga badufata mu mugongo turabashima cyane. Inyiturano ni kubaka u Rwanda rudasa n'urwasizwe na ba gapanga. Abigize abahanga badutega iminsi n'adushinga ibikwasi nawe, ukuri kwacu kuzashyira gutsinde, amateshwa yanyu azashyirwaho iherezo. Kubaho si impano, niyo mpamvu twibohoye.

Twibuke abacu nyabyo, ni uguterwa ishema n'aheza tugeze, duharanira no kuharenga, maze ingabo za sekibi zikomeze zikorwe n'ikimwaro.

Rushyashya, yifatanyije n'Abanyarwanda bose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

The post Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y'abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/banyarwanda-nimucyo-twibuke-twiyubaka-dore-ingoma-yabahekuye-u-rwanda-isigaranye-abakaraza-babusanya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)