Batangiye kunsambanya mfite imyaka 15 bantera inda|ndumva ntacyo maze nshatse napfa|umva agahinda k'uyu mwari. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa ukiri muto, atuye mu murenge wa Nyakabanda muri Kigali,avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 y'amavuko ndetse biza kumusigira uburwayi bwo mu nda.

Uyu mukobwa witwa Albertine ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kuba yarasambanyijwe akiri muto ndetse agaterwa inda imburagihe ibintu byamusigiye uburwayi bwo munda.

Mu marira, Albertine yagize ati:'bijya gutangira umukobwa w'inshuti yajye yanjyanye ku musore, nuko bampa fanta ntaziko irimo ikinini cya feneriga,ndasinzira bakora ibyabo.Naje gutwita gusa ikindi gihe bantwaye ahantu ,nkeka ko ari kwa muganga, barambwira ngo game igiye kurangira,bashaka ko nkuramo inda,ndababwira ngo njyewe sinshaka kwica, narabacitse ndagenda.'

Uyu mukobwa waje kwibaruka ,akaba afite umwana yavuze ko ajya agira agahinda iyo yibutse ubuzima yaciyemo ,ndetse akaba arwaye mu nda.Ati'Nshatse napfa nubundi ntacyo nshigaje ku isi'.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/batangiye-kunsambanya-mfite-imyaka-15-bantera-indandumva-ntacyo-maze-nshatse-napfaumva-agahinda-kuyu-mwari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)