Uyu mubikira yafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi nyuma yo kwakira abantu benshi bari bagiye gukora imihango yo kwiyakira y' ubukwe.
Uyu wihaye Imana yatangarije Isibo Tv ko aba bantu bari babasabye ko babafasha bagatekera abantu 50 ,gusa ngo ntibabasobanuriye ko ari ibijyanye n'ubukwe ,barabikora nuko polisi iraza ibafata nk'abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi .
Ati:'badusabye ko dutekera abantu 50,ntibatubwiye ko ari reception yubukwe, twabonye ko ari benshi ,dushaka aho tubakirira nuko polisi iraza iradufata,twakiriye abantu tuzi ko ari group isanzwe tutazi ko ari ubukwe . byaduhaye isomo ntituzabisubira'.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/bihinduye-isurauyu-mubikira-ahuye-nakaga-gatunguranyemenya-icyo-azize/