Biriya ni ukwiyahura- Fidèle Ndayisaba avuga ku rubyiruko rwishora mu mitwe y’iterabwoba -

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yamurikiraga itangazamakuru ubushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kiri ku kigero cya 94,7%.

Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo kuba abanyarwanda bamaze kugira imitekerereze isesengura ku kigero cya 97%, bishatse kuvuga ko nta wapfa kubajyamo ngo abashuke abajyane mu bikorwa bibi.

Ndayisaba ati “Impamvu bitari 100%, ni uko hari bake bajya bagaragara iyo bavuga nk’ibyo wabonye muri bimwe abanyarwanda bavuga bibahangayikishije nko kuba hari abakwiza ibihuha by’intambara itanariho, abajya mu mitwe y’iterabwoba bakayoba, abo ngabo baba babuze imitekerereze isesengura.”

NURC yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko hari ibikibangamiye urugendo rugana ku bwiyunge bwuzuye birimo imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro itera igihugu aho ibangamye ku kigero cya 4,56%.

Ndayisaba yavuze ko ubwo babazaga abaturage mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, benshi bahurije ku kuba bishimira umutekano bafite ariko bahangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro itera u Rwanda.

Ati “Abaturage batubwiye ko muri rusange, banyuzwe n’umutekano igihugu gifite, ariko batewe impungenge n’abitwaje intwaro batera igihugu, baturutse mu bihugu bituranyi.”

Ni kenshi urubyiruko rw’u Rwanda rurimo n’ababa barangije kwiga amashuri makuru na za kaminuza bashukwa n’abagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakabajyana mu mitwe yitwaje intwaro irimo P5 na RUD Urunana, FLN n’indi itandukanye. Bamwe muri bo barafatwa bagezwa mu Rwanda bakavuga ko bashutswe.

Ndayisaba ati “Nk’ingero mujya mubona akaba arangije kaminuza, yarize ngo agire atya ahaguruke agende ajye kwiyahura. Kuko biriya ni ukwiyahura, iyo agira imitekerereze isesengura ntabwo yari kwiyahura.”

Yakomeje agira ati “N’aba bari mu rukiko bari kuburana mwumva, hari uwanze kuburana [Rusesabagina] kuko ngira ngo yabonye ntacyo yavuga […] sindi umucamanza ariko ngira ngo hari igihe umuntu areba akabona ntacyo yavuga agahitamo kureka ati abandi babivuge ndahebera urwaje.”

“Hari abahisemo kubivuga barabyerura basaba n’imbabazi, iyo bagira imitekerereze isesengura ntibaba barishoye muri biriya. Niyo mpamvu nyine bitaraba 100%, hari abajya mu buyobe kubera ko babuze imitekerereze isesengura, ariko abanyarwanda babashima ko abenshi barasesengura bakagaye ikibi bakitandukanya nacyo.”

Mu bindi bibangamiye ubwiyunge mu banyarwanda harimo kandi ibihuha by’intambara bibangamira umutekano aho biri ku kigero cya 1,18%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle yagaragaje ko igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda cyazamutse mu myaka itanu ishize



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)