Ababyeyi nibo zingiro rya byose kuko bafite ubushobozi bwo kurera umwana agakura afite umuco n’indangagagaciro cyangwa bakamuraga ingengabitekerezo bifitemo.
Kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga ibe imwe mu bintu bitazongera kuvugwa kuko bitakibaho, birasaba uruhare rukomeye n’ubufatanye bw’ababyeyi n’abakuru babonye amahano yagwiriye u Rwanda ubwo Abahutu bicaga Abatutsi nta kintu babahora.
Mu butumwa Jeannette Kagame yageneye Abanyarwanda bujyanye n’igihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 27, yagarutse ku musanzu abakuze babaye mu mateka yaranze u Rwanda bakwiye gutanga kugira ngo bubake ejo hazaza heza h’abana babo.
Ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”
Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA, aho yabwiye ababyeyi ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu kwigisha abana babo ukuri kw’amateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Ati “Icya mbere ni ukubwiza abana ukuri, icya kabiri tukabatoza urukundo, tukabatoza Ndi Umunyarwanda umwana agakura azi ko ari umunyarwanda kuruta uko yaba ikindi cyose. Ibyo ndibwira ko nitubikora dufatanyije, bigahera mu babyeyi, mu muryango mugari abana b’abanyarwanda bazakurana uburere bumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”
Icyo ababyeyi bavuga ku kwigisha abana babo ibyerekeye amateka ya jenoside
Uwarokotse Jenoside akaba n’umubyeyi w’abana bane, Karenzi Théonèste, yavuze ko bitoroshye kuganiriza umwana ibyerekeye amateka ya jenoside bitewe n’ibikomere bamwe batewe nayo ndetse ko hari n’ibyo batabasha kuvuga.
Nk’umubyeyi yavuze ko we ababwiza ukuri akababwira ibyo babasha kumva ku myaka yabo, akababwira ko ibyo bakorewe ari amahano kandi ababikoze bahanwe bityo bikaba byatuma nta mwana watinyuka kubikora.
Ati “Abana babaza ibibazo byinshi bati papa abakwiciye abantu bite byabo? Nkababwira nti abatwiciye abantu barahanwa, barakurikiranwa, […] ubwo rero ngerageza kubasobanurira igikorwa twakorewe ko ari kibi kandi gihanwa. Rero iyo umuntu umubwiye ko ikintu ari icyaha kandi gihanwa nawe aravuga ati uwagikora uwo ari wese yahanwa.”
Mudakikwa Pamela umubyeyi akaba n’umwe mu bakora ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikintu cya mbere ababyeyi bakwiriye gukora mbere yo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubanza gukira ibikomere bafite kugira ngo birinde kubiha abana babo.
Ati “Umubyeyi akwiriye kumenya ibikomere afite noneho akamenya kubirinda abana. Impamvu bikwiriye ni ukugira ngo abashe kumenya ati nimbwira umwana amateka ndamuha iki? Biragoye rero ko umubyeyi yabwira amateka umwana atarakira ibikomere yatewe na Jenoside kuko ashobora kumuha agahinda yatewe nayo cyangwa se izindi ngaruka yamugizeho zigatuma abwira abwira umwana ibihabanye n’ukuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, yavuze ko Umuryango ari ishingiro kamere y’imbaga y’abanyarwanda, kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga iranduke bisaba ko ababyeyi bumva ko barerera u Rwanda n’Isi muri rusange.
Ati “Nk’umubyeyi ushyira mu gaciro ukwiye kwigisha umwana ikintu kizamugirira akamaro, waba uhari waba utanahari. Ukamwigisha amahame mpuzamahanga cyangwa rusange atuma aba umuntu, atuma aba umuturage w’u Rwanda ariko atuma ashobora kuba n’umuturage w’isi.”
“Ingengabitekerezo iganisha mu byaha mpuzamahanga, isi yarayihagurukiye. Kubyigisha umwana wawe rero we mubyeyi uba umuhemukira kuko uhari cyangwa utanahari ibi bintu umuhaye ni bibi cyane bishobora kumugiraho ingaruka.”
Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kubona ko kurema ingengabitekerezo mu bana babo nta nyungu ibirimo ahubwo ari ukubahemukira. Abasaba kubatoza ibyiza, cyane ibijyanye na gahunda z’igihugu nka Ndi Umunyarwanda cyangwa Ubumwe n’Ubwiyunge.
Senateri Mureshyankwano yagiriye inama abana n’urubyiruko muri rusange ko bakwiriye kwitandukanya n’ikibi igihe bagitojwe n’ababyeyi, bakareka ingengabitekerezo ya jenoside kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga bakaba banabifungirwa kandi atari bo bakoze amarorerwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.