Bitunguranye umukino wa Rayon Sports na Police FC wahagaritswe watangiye, FERWAFA irisegura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Police FC wahagaritswe watangiye kubera ko nta bapolisi bashinzwe umutekano bari kuri uyu mukino.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera saa 15h zo kuri iki Cyumweru.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 23, waje guhagarikwa mu buryo butunguranye.

Byavuzwe ko impamvu uyu mukino wahagaritswe ari uko nta polisi zari zihari zo gucunga umutekano aho n'abapolisi bari bahari atari cyo cyari cyabazanye bari bafite gahunda zijyanye na Coronavirus batumiwemo na RBC.

Umwe mu bakinnyi bo muri aya makipe yabwiye ISIMBI ko babwiwe ko impamvu wahagaritswe byatewe n'uko nta polisi yari ku kibuga.

FERWAFA mu itangazo yasohoye, yiseguye ku bakunzi b'uyu mukino ariko ngo nta yandi mahitamo yari ifite.

Yagize iti"Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b'umupira w'amaguru by'umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC bitewe n'uko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire."

"Guhagarika uwo mukino byatewe n'uko nyuma yaho utangiriye byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nk'uko biteganywa n'amabwiriza."

FERWAFA yasoje ibaruwa yayo ivuga ko izakomeza kunoza ibijyanye n'imitegurire y'imikino cyane cyane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umukino wa Rayon Sports na Police FC wahagaritswe watangiye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-umukino-wa-rayon-sports-na-police-fc-wahagaritswe-watangiye-ferwafa-irisegura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)