Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie avuga ko ku nshuro ya mbere ajya mu ndege yanze kurya ibiryo byaho kugira ngo atajya mu bwiherero, ni nyuma yo guterwa ubwoba n'umushuti we.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko bwa mbere ajya mu ndege hari muri 2013 agiye muri Uganda gukorana n'abahanzi baho indirimbo.
Yavuze ko ku nshuro ye ya mbere ajya mu ndege nta kintu cyamugoye uretse ko yanze ibiryo byaho bitewe n'ibyo inshuti ye yari yamubwiye ko we yabiriye bikamugwa nabi.
Ati'mu ndege nta bibazo byinshi nahagiriye icyo gihe, nagiye mbigira nyuma. Iyo ngeze mu bintu bishyashya nditonda nkareba aho bigana, nkarebera kubabimenyereye, ikintu nanze ni ibiryo kuko hari umuntu wari wagiyeyo wambwiye ngo yarariye ntibyamugwa amahoro, biba ngombwa ko atitwara neza imbere y'abantu, ndavuga nti njye sindya icya mbere ni uko mungeza aho ngiye, ni ubwa mbere nari ngiye Uganda, ni ubwa mbere nari ngiye mu ndege.'
Avuga ko mu kugaruka ari bwo bahuye n'ibibazo kuko banyuze iy'ubutaka kuko umuyobozi wa Label ya Super Level yabagamo wari wabatwaye(Richard) byabaye ngombwa ko agaruka mbere akabasigayo we na Mico The Best.
Ati'habaye impamvu ituma asubirayo mbere, njye na Mico dusigarayo dutaha n'iy'ubutaka, Mico aranshuka turya ubunyobwa, hari ukuntu babiteka bakavanga n'amafi, dore ngo igifu kirabwanga, cya kibazo mu bwiherero nibwo cyabaye, ibyo birarangira.'
Ikindi kintu atazibagirwa yahuye nacyo ni ku mupaka, ari nacyo ahamya ko gikomeye cyamuyeho mu nshuro zose yagiye hanze y'u Rwanda.
Ati'urumva ntabwo nari nzi igiswayile, nari nkizimo gake, niyo nkuru ubundi yambayeho ikomeye mu bintu bijyanye n'amahanga, umupolisi w'umugande yari ku mupaka, arabibona ko turi abanyarwanda, duca ahantu hatariho ariko urabona yari yahiriwe yari afite n'umutima mubi bitewe n'izuba⦠arambwira ngo 'we pita huku'( bivuze ngo nyura hano), pita huku ndabyumva ariko sinabona aho yatunze urutoki, ndamubaza ngo 'hukuhe?' numvise ikibazo cye ariko kumubaza ngo hehe biranyobera.'
Icyo gihe ubwo bari muri Uganda yavuyeyo akoze indirimbo 2 zirimo 'Incwi' yakoranye na Jamal ndetse na 'Hello' yakoranye na Fille.