Uyu mugabo w’imyaka 60 yafunzwe ku wa 12 Mata 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we yibyariye.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yahohoteye umwana we inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye mu 2019, ubwo yari agifite imyaka 17.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa.
Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’
Yavuze ko uru rwego ruri maso kandi rwiteguye gukurikira abasambanya abana.
Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Abantu bakwiye gukomeza kucyirinda kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.’’
Ibyaha by’abasambanya abana mu Rwanda bigenda byiyongera kuko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, mu 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.