Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gitangaza koi bi byabaye nyuma ya saa cyenda z'ijoro muri Karitsiye yitwa Kinanira 2 muri Zone ya Musaga ya komini yitwa Muha yo mu mujyi.
Abatangabuhamya bari aho bavuze ko uyu musirikare yaje kuri aka kabari mu masaha y'urukerera [saa cyenda] rwo kuri uyu wa Kane,asaba icyo kunywa abatanga inzoga bamubwira ko akabari kafunze kubera ko amasaha akuze.
Uyu mukoloneri yakomeje kubahatiriza anabategeka cyane birangirababyanze niko gusohoka hanze agaruka afite imbunda.
Aba batangabuhamya bagize bati 'Yahise arasa umunyakigega [caissier] ahita apfa.'
Abapolisi bari aho hafi bahise baza gutabara nyuma yo kumva amasasu ndetse n'urusaku rw'abantu bari hafi aho babonye uyu musirikare arasa.
Uyu mukoloneri ngo yahise ajya mu rugo rwe rwo hafi y'aka kabari arangije arafunga,abapolisi baje kumusaba gusohoka arabyanga.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa military Police yaje nyuma y'amasaha abiri uyu mukoloneri amaze kwica uyu musore arafungura.
Iki kinyamakuru cyavuze ko umuvugizi w'igisirikare yacyemereye aya makuru.