Burya disi ibishishwa by' indimu bifite akamaro gakomeye ku buzima #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibishishwa by'indimu nubwo benshi bakunda kubijugunya, nyamara byuzuyemo intungamubiri, enzymes n'ibindi binyabutabire bifitiye akamaro gatandukanye umubiri wacu. Hari ubushakashatsi bumwe na bumwe bwerekana ko binakize cyane ku ntungamubiri kurenza indimu ubwayo.

Ibishishwa by'indimu byuzuyemo vitamin C, calcium, potasiyumu ifasha mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso, limonene, ikinyabutabire kirinda kanseri ndetse n'ibindi ibirinda n'ibisohora uburozi mu mubiri ndetse n'izindi ntungamubiri zifasha umubiri.

    Akamaro k'ibishishwa by'indimu ku buzima bwa muntu :

Bifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy'indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n'ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

Bituma igogorwa rigenda neza: Ibishishwa by'indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n'ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso: Ibishishwa by'indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z'umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by'indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri: Ibishishwa by'indimu bikungahaye cyane ku birinda n'ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy'indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k'uturemangingo biturutse ku mirasire.

Birinda bikarwanya diyabete: Ibishishwa by'indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw'ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n'umubyibuho ukabije.

    Ibishishwa by'indimu bikoreshwa bite?

Ushobora kubikuzaho intoki ku ndimu cg se udukoresho twabigenewe (zester).

Ufata ibyo bishishwa ukaba wabivanga n'imitobe ugiye kunywa cg yogurt cg ukaba wabyongera kuri salade zitandukanye.

Zester zikuraho ibishishwa by'indimu. utayifite wakoresha icyuma

Ushobora kubivanga muri salade cyangwa ukabirya mu mazi

    Icyitonderwa

Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima.

Niba ufite ikibazo cya kalisiyumu nke mu mubiri, cg utubuye mu mpyiko ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuba wakoresha ibishishwa by'indimu.

Source: Umutihealth.com



Source : https://impanuro.rw/2021/04/13/burya-disi-ibishishwa-by-indimu-bifite-akamaro-gakomeye-ku-buzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 27, January 2025