Camera za Polisi zitahura abakoresha umuvuduko urengeje igipimo zarikoroje muri Kigali -

webrwanda
0

Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, hari igihe tuzajya tubona mu mihanda yo muri Kigali nta mupolisi n’umwe urimo ahubwo harimo za Camera gusa. Mu bindi bihugu aho ziri ku bwinshi, iyo imodoka ziri kwirukanka zarengeje umuvuduko, ubona imirabyo myinshi ku buryo utabizi wagira ngo ni nk’abantu bari gufotora. Uko ikubita umurabyo, ni ko iba yandikiye uwarengeje umuvuduko.

Mu 2017 nibwo ibikorwa byo gushyira Radar zigenzura umuvuduko n’abica amategeko y’umuhanda zatangiye gushyirwa hirya no hino mu gihugu, zitangira guhana uwo ariwe wese.

Kera twajyaga tubona nka V8 zimwe z’abakomeye ziri kunyaruka boshye zitwaye umurwayi ku buryo n’Umupolisi nayibona atari buyihagarike, gusa ubu byarahindutse. Ku wa 14 Kanama 2019, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yandikiwe na Camera amande y’ibihumbi 50 Frw kubera umuvuduko ukabije, icyo gihe yari ageze ahitwa Gihuta i Gatsibo.

Izi Camera zahabuye abakoresha umuhanda ku buryo nta mahitamo basigarana usibye kugendera ku muvuduko wemewe. Gusa wa mugani ngo abahinzi bajya inama inyoni nazo zijya izindi, abakoresha imihanda nabo umunsi ku wundi bahimba amayeri abafasha gukwepa izi Camera.

Imikorere y’izi Camera cyangwa se Radars

Izi Camera zigenzura umuvuduko ziri ubwoko butandukanye, ububoneka mu Rwanda ni butatu. Harimo izishingwa ahantu hamwe ku buryo zidashobora kuhava, arizo mu Rwanda bahimbye akazina ka “Sofia” n’izindi ebyiri zimukanwa zirimo imwe ishobora guterekwa ahantu runaka n’indi umupolisi ashobora kuba afite mu ntoki izwi mu Cyongereza nka “Radar Gun”.

Amateka agaragaza ko zatangiye gukoreshwa kera, nk’aho igerageza rya mbere ryazo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryabaye mu 1947, hanyuma mu 1949 abantu batangira kujya bahanwa hagendewe ku makuru zatanze.

Mu Bwongereza, Camera ya mbere yashyizwe mu muhanda uri ku kiraro cya Twickenham mu 1992. Yitwaga Gatso, yakozwe n’Ikigo cyitwa Gatsometer BV, icyo gihe yari ifite ubushobozi bwo kureba umuntu warengeje ibilometero 60 mu isaha. Mu minsi 22 gusa, yafashe abashoferi ibihumbi 23 bafite umuvuduko urenze ibilometero 65 mu isaha.

Izi Camera zishobora gufata ikinyabiziga mu ntera ya metero 500 gusa inyinshi zifata ikiri hagati ya metero 75 na 200.

Zashyizweho kugira ngo zigabanye impanuka zo mu muhanda, dore ko ziri ku mwanya wa munani ku Isi mu bihitana abantu benshi. Nko mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu barenga 1000 bakirwa buri kwezi muri serivisi z’indembe, umubare munini ni ababa bakoze impanuka zo mu muhanda.

Mu 2019 mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda 4661 zaguyemo abantu 537 mu gihe mu mezi 10 ya 2020, habaye impanuka zirenga 3000 zahitanye abantu 500 naho abarenga 2000 barakomereka.

Abantu batangiye guhimba amayeri…

Akenshi muri iki gihe, buri gitondo ku mbuga nkoranyambaga haba hacicikana ubutumwa bubwira abantu aho Camera ziteretse, ku buryo abahanyura bose bahagera bamaze kumenya ko zihari.

Urugero rumwe ni urwaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Ubutumwa bwagiraga buti “Ku bakoresha umuhanda wa Kanombe na 19 hashyizwe Camera ebyiri tumenyereye ku izina rya Sofia. Iya mbere yashyizwe ahitwa Sector urenze amasangano y’imihanda werekeza ku bitaro indi yashyizwe urenze amashuri ugana ku mudugudu w’abamugariye ku rugamba. Zose ziri mu ruhande rw’iburyo uturutse i Remera. Tuzirinde.”

Ubu abantu bari gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka uko bahunga Camera nk’uko bahungaga Abapolisi mu minsi yashize, bakibagirwa ko ibiri gukorwa ari mu nyungu z’ubuzima bwabo. Dusibije amaso inyuma, buri mpinduka zigira ibyazo kandi zakirwa bitandukanye.

Mu 2015 nibwo Speed Governor zatangiye gukoreshwa mu modoka zitwara abagenzi rusange. Mbere yazo byari bimaze kuba ibintu bimenyerewe kumva bus iri kuva nk’i Muhanga yaguyemo abantu 18, gupfa umuntu yishwe n’impanuka ntabwo byari bikiri inkuru ariko kuva aho umuvuduko wagabanyirijwe, agahenge karabonetse.

Mu minsi ya mbere ariko, Speed Governor zararwanyijwe, abashoferi bavuga ko zibakerereza kubera kugenda buhoro ko nibura umuvuduko wagirwa ibilometero 70 ku isaha, ba nyiri modoka bo bagaragaza ko bagiye kugwa mu bihombo.

Amafaranga asigaye ari umurengera...

Muri iki gihe hari abatwara ibinyabiziga bashobora kwandikirwa amafaranga aruta kure ayo binjiza ku kwezi. Urugero rwamamaye cyane mu minsi yashize, ni urw’umuntu wandikiwe amande angana n’ibihumbi 105 Frw ku munsi kandi mu gihe kitarenze amasaha ane.

Ubu umuntu utambutse ku kinyabiziga kimuri imbere akabikorera ahatemewe, acibwa amande y’ibihumbi 25 Frw, ufashwe yarengeje umuvuduko acibwa ibihumbi 50 Frw, utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha acibwa ibihumbi 150 Frw.

Kuvugira kuri telefoni utwaye nabyo ibihano byariyongereye aho byakubwe inshuro icumi bigera ku bihumbi 150 Frw.

Umuti ni uwuhe?

Hashize iminsi hari abantu binubira ko Polisi isigaye ishyira Camera ahantu hatagaragara ku buryo umuntu ashiduka yahanwe. Abenshi bahuriza ku kuvuga ko kuba zishyirwa ahihishe bidakwiye.

Uwitwa Gasore Clement yifashishije urukuta rwa Twitter maze agira ati “Ziriya Camera zo ku mihanda zimurwa, twasabaga ko bibaye byiza zajya zishyirwa ahagarara kubera ko kuzihisha bitugiraho ingaruka zo kwandikirwa ntitubimenye.”

Polisi yamusubije iti “Camera yo mu muhanda yashyirwa aho ari ho hose ishobora gukora akazi yagenewe. Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo”.

Birumvikana ko ikintu cyose gikura amafaranga mu mufuka, kigora abantu, ubu igisabwa ni ukubahiriza ibyapa byo mu muhanda ku buryo umuntu nta hantu na hamwe azahurira na Polisi kuko amafaranga asigaye yishyurwa ari umurengera mu gihe yagakoze ibindi.

Izi Camera zashyizwe mu muhanda kugira ngo zirengere ubuzima bw’abantu bwatikiriraga mu bintu bishobora kwirindwa n’ubumuga benshi bahuraga nabwo bukababuza kugira icyo bikorera kandi bari bafite ingufu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse kubwira Televiyo Rwanda ati "Zaje kunganira Abapolisi, Camera ikaba aho Umupolisi atari, ni ibikoresho bya Polisi. Niba warize amategeko y’umuhanda, ukiga gutwara ikinyabiziga, ugakorerwa ubukangurambaga, numva nta kindi gisigaye. Ahari Umupolisi azabikubaza, ahari Camera umupolisi adahari izatanga amakuru kuri Polisi.”

Izi Camera zisigaye zishyirwa mu muhanda hirya no hino kugira ngo zifate abantu barengeje umuvuduko
Mu 2017 nibwo igikorwa cyo gushyira izi Camera mu muhanda cyatangiye. Abantu bene iyi bayihimbye Sofia
Umunsi ku wundi niko izi Camera zishyirwa hirya no hino muri Kigali



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)