Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyishaka David umaze kwamamara mu muziki nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17.

Aba bombi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwabataye muri yombi tariki ya 21 na 24 Mata 2021. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

RIB ivuga ko ibi byaha babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye ariyo ku wa 18 na 19 Mata 2021.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Habimana Thierry yasambanyije uyu mwana nyuma yo kumutumira mu birori by'isabukuru tariki 19 Mata 2021, byabereye muri amwe mu mahoteli i Kigali, hanyuma akaza kumutahana, akaza gufatirwa iwe mu Murenge wa Nyarugenge.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bahanzi bari mu maboko y'inzego z'ubutabera.

Yakomeje ati 'Uwakorewe icyaha n'abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z'ibimenyetso byifashisha ubuhanga n'ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.''

RIB yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gikwiriye guhashywa ndetse isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ngo gikumirwe.

Dr Murangira yagize ati 'RIB ntizihanganira umuntu wese uzasambanya umwana. Iributsa kandi ko umwana ari umuntu wese utarageza imyaka 18 y'amavuko. Ubukure ntibureberwa mu gihagararo cyangwa ikimero. Nta rwitwazo rwagombye kubaho, igihe cyose umwana atarageza imyaka 18 amategeko azakomeza kumurengera. Dufatanye twese kurinda umwana gusambanywa. Watanga amakuru ku 166, 116 cyangwa kuri website ya RIB e-menyesha.''

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n'ingingo ya 133 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.

INKURU YA IGIHE



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/davis-d-na-kevin-kade-batawe-muri-yombi-bakekwaho-icyaha-cyo-gusambanya-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)