Abahanzikazi Dorcas na Vestine bamamaye cyane kubera indirimbo yabo bise 'Nahawe ijambo' batunguwe cyane nuko babaye ibyamamare batabizi babitewe n'indirimbo yabo 'Nahawe ijambo' mu gihe bari bari ku ishuri. Nkuko aba bakobwa babitangaje mu kiganiro THE CHOICE bagiranye na M Irene akaba ari n'umujyanama (manager) wabo, bavuze ko bakimara gukora indirimbo yabo Nahawe ijambo bumvaga itazarebwa n'abantu barenga ibihumbi icumi (10k views) gusa nabo batunguwe n'ukuntu yakunzwe ndetse ikanarebwa n'abantu benshi kuri ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni ebyiri n'igice (more than 2.5m views), ibi akaba ari ibintu bashimira Imana cyane. Dorcas yagize ati: 'Numvaga nikabya izarebwa n'abantu ibihumbi icumi'. Vestine yagize ati'Njyewe nakurikiranaga ukuntu irebwa kuri YouTube nkashimira Imana, ni ubuntu bw'Imana'.
Muri iki kiganiro, M Irene yahishuye ko aba bakobwa bari bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena gusa ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zidatuma abantu benshi bateranira hamwe mu bitaramo ndetse no mu bindi birori bihuruza imbaga. Nubwo iki gitaramo kitabaye ariko kuri ubu aba bakobwa bagarutse mu biruhuko by'igihembwe cya kabiri ndetse barimo gutegurira abafana babo indirimbo nshya bise 'Papa' izasohoka mu minsi ya vuba ndetse bafite n'indi mishinga myinshi ijyanye n'umuziki wabo.
Indirimbo Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine:
Comments
0 comments