- Akenshi na kenshi usanga bigorana cyane ku basore bahuye n'abakobwa bwa mbere kugira ngo batere intambwe imwe ku yindi yo kwigarurira umutima w'umukobwa baba bakunze mu gihe bataziranye.
Ngiyi intambwe imwe ku yindi ishobora gutuma wigarurira umutima wuwo wakunze:
1. Kumusuhuza: Kugira ngo umenyane n'umuntu muri rusange muhuye bwa mbere habaho kubanza kumusuhuza ndetse no kumwereka ko umwishimiye. Akenshi iyi ntambwe ikunda kugorana kubera ko hari igihe umuntu aba adafite ibyo abwira uwo asuhuje kandi haba hagomba kubaho ikiganiro niyo cyaba gito.
Ibi bigendana no gutegura amagambo meza ushobora kumubwira nk'urugero wambaye neza, urasa neza n'utundi tureshyo. Kuri iyi ngingo bisaba ko mu gihe usuhuje umukobwa muhuye bwa mbere bigusaba kwirekura no kumwereka ko usanzwe umuzi wenda mwahuye kenshi mu nzira kuko nabyo bisa nk'aho bimutinyura kugira ngo abashe kuza ku gutega amatwi mu gihe muza kuba muri kumenyana.
2. Kumenyana: Iyo umukobwa umweretse ko wifuza kumenyana nawe bimuha isura y'ibyiza akubonamo kandi akabona ko wenda hari icyo mwazafashanya mu gihe kiri imbere. Akenshi aha wibanda kumubwira ko wifuza kumugira inshuti yawe kandi ko wamubonyemo umujyanama mwiza wagufasha mu rugendo rw'ubuzima bwawe.
Iyo abakobwa uberetse ko ubagiriye ikizere nta kabuza bigufasha ko ikiganiro cyose muza kugirana kiza kuza kwibanda ku kuri kukigero wenda kitari gukunda iyo utabereka ko ubagiriye ikizere.
3. Kwaka nimero ya telefone: Iyo umukobwa mu maze kuganira byo kumenyana habaho kumusezeraho. Mu gihe rero witegura kumusezeraho ntuzibagirwe kumwaka numero ye ya telefone kuko urugendo rundi ruzakugeza ku tsinzi wifuza telefone izaba urufunguzo.
Iyo umukobwa umwatse nimero ye ya telefone bimwereka ko wamwishimiye kandi wifuza ko ibiganiro byanyu byajya mbere mu buzima bwanyu buba bugiye gukurira nyuma yo kumenyana.
4. Guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SMS): Iyo umukobwa aguhaye nimero ye ya telefone ntabwo aba ayiguhaye ngo uyishyire muri telefone yawe uyibike gusa ahubwo nawe uba ubonye uburyo bwiza bwo gutangira kwereka umukobwa ko umwitayeho kandi ko wamwishimiye.
Nugera mu rugo bizagusaba kumuhamagara kugira ngo umubaze niba yageze mu rugo. Ibi kandi bizagendana no kumushimira ku mwanya we yaguhaye. Ntuzibagirwe kumwoherereza ubutumwa bugufi bwa buri gitondo, saa sita na nijoro umubaza uko yabyutse, niba yariye, uko yaraye, akazi uko kagenze n'ibindi.
5. Kumusaba gusangira: Iyo hashize nk'ibyumweru bitatu umenyanye n'umukobwa kandi udahwema kumwereka ko umuzirikana, ibi bimutera gutangira kukwiyumvamo no gutekereza ko ushobora kuba umwifuriza ibyiza, ku kwemerera ko musangira azabyumva vuba kuko uzaba waramaze kumutegura ndetse no kumenyana.
6. Kumusaba ko mwakundana: Iyo umaze kurenga izo ntambwe zose iba ikurikira ari nayo ya nyuma ni ukumusaba ko mwakundana. Iyi ntambwe izaguhira kuko bizaba bisa nkaho umukobwa nawe yamaze ku kwiyumvamo no kwifuza ko watera iyo ntambwe mu buzima bwe.
Iyo ugeze kuri iyi ntambwe, bizagusaba kumwereka urugendo rwawe mu rukundo ndetse umwereke nicyo wifuza mu rukundo rwanyu ariko uganisha mu kubana. Abakobwa benshi bishimira urukundo rufite intego kandi rwuzuyemo kwiyubaha no kubahisha uwo mukundana.
Musore wifuza gukundana n'umukobwa muhuye bwa mbere ntuzasimbuke intambwe nimwe mu zavuzwe haruguru kuko zishobora gutuma utagera ku cyifuzo cyawe.