Dr Kayumba Christopher yirukanywe mu nzu yakoreragamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry'u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho.

Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n'inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma y'uko yagiranye amakimbirane na Polisi mu 2018, agakurikirwa n'uko yaje gutabwa muri yombi azira guteza akaduruvayo ku Kibuga cy'Indege akanabifungirwa umwaka. Ubu ibiheruka ni inkuru z'abakobwa benshi bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Ikinyamakuru cye, The Chronicles, cyanditse ku rukuta rwacyo rwa Twitter ko inyubako ya mubyara we yari yarakodeshejemo ibiro yayisohowemo kandi bigakorwa nta kirarane cy'ubukode afite.

Iyo nyubako yitwa Yyussa Plaza iherereye i Remera ahazwi nko kwa Lando, ni yo Kayumba yari afitemo ibiro bya Sosiyete ye itanga serivisi z'ubujyanama ari naho ihuriro rye rya Politiki yise 'Rwandese Platform for Democracy (RPD)' yari yarashinze mu kwezi gushize ryakoreraga.

Iyi nyubako icungwa na murumuna wa Kayumba, byumvikane neza ko ari ubushabitsi bw'abantu bo mu muryango umwe. Nta mpamvu n'imwe yigeze ivugwa yaba yaratumye Kayumba akurwa mu nyubako akoreramo, nawe ubwe mu butumwa ikinyamakuru cye cyatambukije ntihigeze havugwa uko byagenze.

Nyuma yo gushinga uru rubuga rwa Politiki, hatangiye gusakara amakuru menshi ku buzima bwite bwa Dr Kayumba, uhereye ku wari umunyeshuri we Fiona Muthoni Ntarindwa wamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubwo inkuru y'iri hohoterwa yajyaga hanze, uwitwa Kamaraba Salva wabisakaje, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n'umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati 'Ibi bihabanye n'ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n'umutuzo w'abandi.'

Byahise bibyutsa inkuru y'amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2018 ya Kayumba ubwo hari ku wa Gatandatu mu gitondo ku munsi w'umuganda, Polisi ikamufatira ku muhanda wa Rwandex imushinja gutwara ikinyabiziga yasinze.

Uwo munsi Kayumba yifashishije Twitter, yandika ubutumwa bukomeye avuga ko kuva mu 2012, buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika 'ikamuhimbira ibyaha'.

Polisi yaje kumusubiza, iti 'Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.'

Imyitwarire nk'iyi inengwa na benshi yaje gukomeza mu mwaka wakurikiyeho ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy'Indege bikavugwa ko yateye hejuru inzego z'umutekano azibwira ko agiye kugishwanyaguza.

Byaje gutuma afungwa amara umwaka muri Gereza ya Mageragere ari nabwo yavagamo agatangira ibikorwa bya politiki byatumye noneho bongera kwitsa ku myitwarire ye.

Umwe muri bo yagize ati 'Ni umuntu wabaye imbata z'inzoga kugeza n'ubu. Ni umuntu wananirwaga kwicyura ngo yigeze mu rugo mu gitondo, umuntu wahanganye na Polisi y'Igihugu, ubu arumva ko ashobora kuyobora u Rwanda. Ni ugukomeza inzira y'ubusinzi. Uko ukomeza kunywa, ni uko inzoga ikwinjira wese. None ubu arashaka kuyobora abantu mu cyerekezo cya politiki? Ni urwenya.'

Ku rundi ruhande, hari abahuje imyitwarire ye no kuba muramu we yarafashe umwanzuro wo kumukura mu nzu byaba bifitanye isano n'ibikorwa bye.

Mu nkuru ikubiyemo ibitekerezo bye ku myitwarire ya Kayumba, Sebisaho Laurien yagize ati 'Hazagire umuntu wibutsa Dr Kayumba ko muramu we wafunze inzu yakodeshaga muri Yyussa Plaza ari Umunyarwanda. Niba umusinzi wifitemo no gufata ku ngufu atagira isoni zo kuyobya abantu abahamagarira kwinjira muri RPD, ni kuki nyir'inzu yatinya kuyimusohoramo?'.

Ikindi cyavuzwe ku myitwarire ya Kayumba nyuma yo gushinga ishyaka, ni uko ari umugabo wakunze kugirana ibibazo n'uwari umugore we wamushinjaga kumuhoza ku nkeke no kumukubita kugeza ubwo batandukanye.

Kayumba aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ku myitwarire ye muri iyi minsi, bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

Ati 'Njye ibyo nkora n'ibyo nigishaga, harimo uburenganzira bw'umuntu bwo gutekereza akanavuga icyo atekereza. Iyo ubyemera gutyo, ntabwo bivuga ko bazajya bakubwira ibyo ushaka gusa, uburenganzira bwo kuba umuntu yavuga icyo ashaka, babushyiriyeho ko hari ibyo umuntu azavuga ntibigushimishe. Njye nta kibazo mbibonamo, uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.'

Imyitwarire y'abantu bashya muri Politiki ikunze gushyirwa ku karubanda
Kugaruka ku myitwarire y'umuntu utangiye urugendo rwa Politiki si bishya mu Rwanda, kuko na henshi ku Isi byagiye biba. No mu buzima busanzwe, usanga abantu bakunda kugaruka ku mateka ya muntu, nubwo hari ababifata nko kwibasira umuntu.

Muri Politiki ho, ni ibisanzwe. Urugero, mu gihe François Hollande yari atangiye gahunda yo kwiyamamariza u Bufaransa, hatangiye gukwira inkuru zivuga ku rukundo rwo hagati y'amaguru rwe n'umukinnyi wa filimi witwa Julie Gayet.

Ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa, byakwije inkuru zivuga ko Hollande yacaga inyuma umugore we Valerie Trierweiler kugeza n'aho umunsi umwe yamusize mu bitaro akajya kugira uko yigenza ku ruhande.

Nibura urebye nko mu baperezida bayoboye u Bufaransa kuva mu 1974, barindwi muri bo bavuzweho ibikorwa by'ubusambanyi no guca inyuma abo bashakanye, kandi byose byagiye hanze mu minsi babaga batangiye urugendo rubinjiza muri Politiki.

Donald Trump na we ibintu nk'ibi byamuvuzweho mu 2016 ubwo yiyamamazaga, maze mu itangazamakuru rya Amerika hakwiramo inkuru zivuga ku bikorwa bye byaba iby'ubusambanyi, kugura indaya, gufata ku ngufu no guhohotera igitsina gore.
Icyo gihe nibura abagore 26 bamushinje kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina guhera mu 1970.

Benshi mwibuka ibyabaye kuri Brett Kavanaugh, umunyamategeko w'umunyamerika wakirijwe ibirego byo gufata ku ngufu abagore barenga batatu mu mwaka ushize mu gihe yari akimara gutoranyirizwa kuba umwe mu bacamanza b'urukiko rw'ikirenga rwa Amerika.

Katie Hill, Roy Moore n'abandi benshi ni abanyepolitiki bo muri Amerika bagiye baregwa ibikorwa bifitanye isano n'imyitwarire idahwitse, kandi byose bikazamuka mu gihe bitegura kwiyamamariza umwanya runaka muri politiki.

Umusesenguzi Robert Mugabe mu kiganiro aherutse kugirana na Shene ya Youtube ya Real Talk Channel, yavuze ko umuntu ugiye muri politiki ashaka kujya ku butegetsi aba akwiriye kwitegura kunyura mu bikomeye.

Ati 'Niba ushaka kugera ku butegetsi, garagaza ko wanyura mu itanura.'

Uku kugaruka ku mateka y'umuntu winjiye muri Politiki, byakunze kugaragazwa nk'uburyo bwo gusesengura imyitwarire ye, kugira ngo niba hari n'abamuyoboka, babikore bazi neza uwo ari we, hato ejo n'ejo bundi batazasanga ibyo yigisha bitandukanye n'uwo ariwe.

Mu 2018, Dr Kayumba yagaragaye mu muhanda ari kujya impaka na Polisi yari imufashe imushinja gutwara imodoka yasinze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kayumba-christopher-yirukanywe-mu-nzu-yakoreragamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)