DRCongo : Igisirikare cyafashe ibice byose byari byigaruriwe n'inyeshyamba zirimo FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Majoro Ndjike Kaiko yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ubu imirwano yahagaze ndetse ko 'ahantu hose haragenzurwa n'ingabo za leta.'

Uyu muvugizi wa FRDC muri Kivu ya Ruguru, avuga ko turiya duce twari twigaruriwe n'inyeshyamba zishyizwe hamwe za APCLS - Nyatura na FDLR.

Avuga ko ubu Ingabo z'igihugu 'cyafashe n'ibirindiro byabo ari na ho umwanzi yari ashingiye."

Avuga ko nk'ahantu hitwa Bukombo hari hamaze imyaka 15 hagenzurwa n'umwanzi kimwe n'ahandi 'nka Mpati, Kivuye ubundi ni état-major y'ubwo bufatanye bw'inyeshyamba, ariko uyu munsi Bukombo n'aho hose haragenzurwa na FARDC."

Ziriya nyeshyamba zari zateye mu mpera y'icyumweru gishize, zigarurira ibice bya Muheto, Gatovu, Mpati, Kirumbu n'ahandi muri Masisi.

Imirwano yabereye muri kariya gace yatumye abaturage benshi batuye muri turia duce, bahunga bava mu byabo.

Shemsa Malengure umuturage w'ahitwa Nyabiondo wahunze ku wa Kane w'icyumweru gishize n'abana be bane bagahungira i Goma, yagize ati "Ntakindi kindi kiba gisigaye iyo ubonye abasirikare bahunze. Twasize ibyacu ntituzi niba hari icyo tuzasanga.'

Igisirikare cya DRC giherutse gutangaza ko kigiye gufatanya n'ingabo z'ibihugu binyuranye byaba ibisanzwe bifitanye imikoranire na kiriya gihugu mu kurandura iriya mitwe imaze igihe irwanira mu mashyamba yacyo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRCongo-Igisirikare-cyafashe-ibice-byose-byari-byigaruriwe-n-inyeshyamba-zirimo-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)