Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo y'uruhare rw'u Bufaransa ku byabaye mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame iyi raporo kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko yari amaze iminsi ari mu Rwanda.

Vincent Duclert yageze i Kigali mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Iriya raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda hagati y' 1990 n' 1994.

Ashyikirije Perezida Kagame iyi raporo ifite paji zigera mu 1 200 nyuma y'uko ayigejeje kuri Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron wanashyizeho iriya komisiyo.

Iyi raporo ivuga ko ubutegetsi bw'u Bufaransa bwari buyobowe Perezida François Mitterrand bwashyigikiye buhumyi imigambi ya Perezida Juvenal Habyarimana n'ubutegetsi bwe, yashyikirijwe Perezida Macron w'u Bufaransa tariki 26 Werurwe 2021.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iriya raporo.

Yavuze ko iriya raporo igaragaza indi ntambwe nziza mu gukomeza kugira umubano mwiza w'ibihugu byombi.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abayobozi ba kiriya gihugu bukomeje kugaragaza ubushake bwo gutuma ibihugu byombi bikomeza kubana neza.

Tariki ya 07 Mata 2021 ubwo mu Bufaransa banibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiro by'Umukuru wa Kiriya gihugu, byatangaje ko Perezida Emmanuel Macro yafashe icyemezo cyo gufungura inyandiko zose zifashishijwe n'iriya komisiyo kugira ngo ukuri gukomeza kujya hanze.

Perezida Emmanuel Macron kandi yakomeje u Rwanda n'Abanyarwanda bari muri iki gihe cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi by'umwihariko abayirokotse.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Duclert-yashyikirije-Perezida-Kagame-raporo-y-uruhare-rw-u-Bufaransa-ku-byabaye-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)