Kugira ngo tubashe kugira umutima unezeza Imana, tugomba guhinduka rwose ahantu hatatu: mu bitekerezo, mu myumvire no mu bikorwa. Ibyo iyo ubikoze ugomba guhamya mu bandi ko wakiriye Yesu kristo.
'Abakurikiza ibya kamere y'umubiri bita ku by'umubiri, naho abakurikiza iby'Umwuka bakita ku by'Umwuka'. Abaroma 8:5
Ubundi iyo umaze guhinduka rwose,Imana iragusura kuko uba ushobora kuyumva ikaguha umutima mushya,bene Data, Imana niguha ishuri uzaryige neza kuko hari aho bizakugira umumaro buriya Mose akiri kwa Farawo ntabwo yarikubasha kumva Imana ariko Imana yarahamukuye imuha amasomo yo guca bugufi kugira ngo azabashe kuyumva.Ubundi hari ibintu bitagutera amatsiko kuko utabasha kubyumva ariko iyo wagize umutima mushya ubasha kumva Imana, iyo ufite umutima mushya wumva imvugo y'Imana mu byigishwa (utangira kumva imvugo y'Imana) ariko iyo utawufite ntabwo ugira isoni z'ibyaha byawe.
Ubundi iyo ufite umutima mushya ,Imana irakwisobanurira nkuko byagenze kuri Mose imubwira ati 'Ndi uhoraho', Mose arayibwira ati 'Ntabwo bazemera ko twahuye',Imana iramubwira iti 'Icyo ni igiki ufite mu ntoki?' Ati' 'Ni inkoni icyo ni cyo kizabemeza ko twahuye'.
Umutima umeze nk'ukuntu Imana ishaka,Imana ikumara ubwoba,rero hari urwego ugeraho wamenyeho Imana kuburyo abandi batayumva.
Ibintu biranga umutima wa kamere
1.wita kubyo umubiri:Ubundi ndiga kugira ngo nzambare neza kandi iyo basenga basengera ibintu bijyanye n'umubiri
2. Utera urupfu: Umutima wa kamere utuma apfa mu buryo bw'umwuka ikindi bituma ibyo yakabaye akora atabikora niba ari umuntu uzafasha umuryango we, usanga akorera amafaranga akayapfusha ubusa.
3. Ni umwanzi w'Imana:Kuko utera umuntu kudashaka kumenya Imana kuko uyu muntu usanga n'yo ahuye n'umurokore amwanga kandi ntacyo bapfa kuko ibyo abarokore bakora bigucira urubanza.
4.Ntushobora kumvira amategeko y'Imana kubera ko kamere ishaka ibyo Imana yanga.
5. Ntabwo ushobora kunezeza Imana kuko ntabwo uba ushaka kuhinduka habe ntagako.
Iyo usomye mu Bibiliya mu baroma 8:2 uhasanga ikintu cy'ingenzi gituma umuntu ufite umutima wa kamere yakira umutima Imana ishaka. Uyu muntu agomba n'izindi mbaraga zizatuma yakira umutima mushya,Imana iremesha mu muntu umutima mushya ikoresheje Ijambo ry'Imana ugatangira gukora ibyo Imana ishaka, Imana iraza igatura muri wowe, ubundi Imirimo y'Imana igaragarire muri wowe. Ikibazo abantu bahura nacyo bumva Ijambo ry'Imana bakarisiga aho bari,bakagenda isi ikaba ari ibigisha.
Umutima Imana itanga uguha ubushobozi bwo kumva icyo Imana ishaka muri wowe, ubundi iyo Imana ibona ibintu izaguha,bizatuma uyivaho irabanza ikakwigisha kugira ngo nubibona uzamenya ko ari Imana yabikoze utazibwira ko ubibona kubera ubushobozi bwawe.
Uyu mutima niwo Yozefu yari afite kuko nta kigirwamana na kimwe yari afite muri we, yari yarimuye ibindi byose, ubundi yemerera Imana iba ari wo itura mu mutima kandi umutima yarafite witanga ku by'umwuka ntabwo witaga ku by'umubiri.
Benedata, iyo ufite uyu mutima ugomba kuba witeguye kuzahura n'ibikurwanya kereka niba utari umukiranutsi ariko niba uri we uzahura na byo ariko hari Imana igutsindira muri byose kandi irinda amagufwa yawe ngo hatagira ntarimwe rivunika,witinya ibigeregezo.
Ikindi umuntu ufite umutima mushya, aba afite imbabazi muri we nkuko Yozefu yazigiriye bene se ariko iyo aza kuba afite umutima mubi yari kubagirira nabi. Imana yariri muri Yosefu ntabwo yarikwemera ko agirira nabi bene se.Umutima Imana idushakamo ni umutima utagira nabi, utifuriza abandi ikibi
Umuntu ufite uyu mutima ni bintu bimuranga:
1. Ntabwo wita ku by'umubiri
2. Usaba ubugingo n'amahoro
3.Wumvira Amategeko y'Imana:uhora ufite inyota y'ibyanditswe
4. Uharanira kunezeza Imana.
source:cepurhuye.org
Source : https://agakiza.org/Dutunge-umutima-unezeza-Imana.html