Mateu Lahoz, umusifuzi wubahwa cyane muri Espagne ku rwego mpuzamahanga, yagombaga kuyobora El Clásico hagati ya Real Madrid na Barcelona kuri Alfredo Di Stéfano.
Ku wa gatanu mu gitondo, RFEF yemeje ko jesus Gil Manzano azasimbura umusifuzi Mateu Lahoz kugira ngo agenzure El Clásico hagati ya Real Madrid na Barcelona ku wa gatandatu.
 Ku wa gatatu, Lahoz wayoboye umukino wa Bayern Munich vs PSG,  byatangajwe kuruyu wakane ko atazasifura i Madrid vsBarcelona  kubera ikibazo cy'imvune, ntabwo azayobora muri Estadio Alfredo Di Stéfano.
 Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RFEF ryanditse ngo:
 'Komite ishinzwe ubukemurampaka mu marushanwa yababigize  umwuga (CACP) yahinduye ishyirwaho ry'umusifuzi Antonio Mateu Lahoz kubera imvune y'imitsi, umusifuzi yabanje gushyirwaho kugira ngo ayobore umukino uzahuza Real Madrid CF â" FC Barcelona ku munsi wa 30 w'icyiciro cya mbere.
 Bikaba byatangajwe ko uzamusimbura hagati mukibuga ari Jesús Gil Manzano
The post El Clasico: umusifuzi jesus Gil Manzano niwe uzasimbura hagati mukibuga Mateu Lahoz wagiriye ikibazo mumukuno wa Bayern na PSG. appeared first on .