Ese wari uzi ko burya ipapayi ikungahaye kuri Vitamine C #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buriya mu ipapayi imwe, usangamo 224% za vitamini C ukeneye ku munsi. Kuba birenze 100% ntibigutere ikibazo kuko vitamin C iyo ibaye nyinshi umubiri usohora idakenewe.

Iyi vitamini izwiho kurwanya indwara ziterwa na mikorobi, kongerera ingufu umubiri, by'umwihariko kurwanya inkorora n'ibicurane.

Imbuto ndetse n'ibyo wahase ku ipapayi si byiza kubijugunya(igishishwa) burya nabyo bifite akamaro kanini cyane ku ruhu rwa muntu kuko ku bakobwa bagira ibishishi mu maso icyo gishishwa ugikuba mu maso kikavura ibyo bishishi, naho imbuto ku bakobwa bajya imugongo bakaribwa bazivanga n'amazi bakayanywa biborohereza muri icyo gihe.

Ntitwasoza tutanavuze ko atari ibi byonyine byongera ingufu z'ubwirinzi ahubwo hari n'ibindi nk'ibihwagari, inyama y'inkoko, ibyo kurya byo mu nyanja bizwi nka shellfish; twavugamo crabs, lobster na mussels.

Email: [email protected]



Source : https://impanuro.rw/2021/04/24/ese-wari-uzi-ko-burya-ipapayi-ikungahaye-kuri-vitamine-c/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)