Umutima unezerewe ni umutima mwiza,ariko umutima ubabaye umutera konda (Imigani 17:22).
Abantu bishimye ni abantu bazima! Iyi nteruro iravuga byinshi kurusha ibyo abantu bivugira, iherekejwe n'icyanditswe. Abantu bamwe, cyane cyane abagabo bakeka ko kwishima no kuba umugabo bitajyana; bumva ko kuba umugabo bivuga ko ugomba guhora wifashe buri gihe. Abandi bo bagira n'ubwoba bwo guseka. Ndetse n'iyo bafashwe baseka bahita barekeraho vuba! Ese kuki naseka nta mpavu? Bakibaza bati 'Nshobora kuba ntari muzima'. Abo ni ba bandi bahorana inkuru z'agahinda, indwara n'umubabaro.
Ushobora gutangazwa no kumenya ko ikintu cyonyine abarwayi bamwe bakeneye kugira ngo bahindure imibereho yabo no kugira ngo bakire gukira kwabo ari uguseka! Ni byo Bibiliya ivuga mu Imigani 17:22, mu bundi busobanuro bwa Bibiliya haravuga ngo 'Iyo wishimye wumva umeze neza, iyo utishimye ubabara ingingo zose'.
Umuntu umwe yakwibaza ati 'Ariko se pasitori Chris, uravuga ko natangira ngaseka njyenyine gusa, nta mpamvu?' Yego rwose! Ugomba kwiga guseka igihe cyose, waba ubyiyumvamo,waba utabyiyumvamo. N'ubwo Satani yakubaza ati 'Uraseka iki? Ntubona ibibazo byose bikugarije?' Ntuzamwiteho, uzamenye ko uri gukurikiza ijambo ry'Imana gusa kandi uri gufata ku muti!
Ushobora no kumirwa umenye ko Imana iseka. Yego rwose iraseka! Ntabwo ari ikintu kiri aho kiruta byose, gishobora byose gitera abantu ubwoba, gihora gicecetse igihe cyose. Bibiliya iravuga iti: 'Ihora yicaye mu ijuru irabaseka' (Zaburi 2:4).
Niba nyir'ibiremwa byose abasha guseka, wowe ubibuzwa n'iki? Ushobora kujya mu cyumba cyawe ugafungirana isi yose hanze maze ugatangira ugaseka. Ibi nubigira ibintu bya ngombwa cyane mu buzima bwawe, umubiri wawe uzahora ufite ubuzima buzira umuze kandi uzahorana umunezero mu mutima wawe!
Tangira wige guseka uyu munsi. Ushobora gutangira buhoro, nuko ugakomeza nturekere aho kugeza ubwo bigera mu mutima wawe. Abantu bashobora gukeka ko wasaze, ariko ntacyo ibyo batekereza bifite icyo bivuze.Iyo useka cyane, ibigukikije bitwara neza umurimo w'Umwuka Wera mu buzima bwawe.
Inkomoko: 'Urusobe rw'Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome