Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry'imyitozo ndetse n'amarushanwa, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangiye igikorwa cyo kureba ko amakipe yiteguye uko ari 16 agomba gukina shampiyona ubwo izaba isubukuwe, kuva tariki ya 31 Werurwe 2021 hamaze gusurwa amakipe icyenda, abiri muri yo akaba yarasabwe kugira ibyo ahindura kugirango yemererwe gusubukura imyitozo.
Biciye mu kanama kashyizweho na FERWAFA 'FERWAFA Covid-19 taskforce' , kamaze guha uburenganzira amakipe arindwi ariyo Police Fc, As Kigali, Kiyovu Sports, Musanze Fc, Etincelles Fc & Marines Fc, Rutsiro Fc ndetse na Mukura Vs, mu makipe yasuwe ariko ntiyemererwa gutangira imyitozo ni Gorilla FC ndetse na Etincelles aya akaba yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.
Binyuze ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA, batangaje ko iki gikorwa cyo gusura amakipe ndetse no kugenzura ko bujuje ibisabwa kugirango basubukure imyitozo ndetse banitegura ko shampiyona yakinwa, aka kanama gakoje iyi mirimo aho kuri uyu wa mbere tariki 5 Mata 2021 harasurwa amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC, ni mugihe iki gikorwa cyo gusura amakipe asigaye kizakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mata 2021.
Kugeza kuri uyu wa mbere ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC niyo yamaze kugera mu mwiherero ndetse bayari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere aya makipe yombi atangira imyitozo.
Muri rusange, iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero hujuje iby'ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.
The post FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura appeared first on RUSHYASHYA.