France : Padiri Hitayezu ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa bwatangaje ko Padiri Hitayezu yabajijwe n'umucamanza mu rugereko rwihariye rw'urukiko rwa Paris rushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Hitayezu usanzwe ari umupadiri w'ahitwa Montlieu-la-Garde muri diyosezi ya La Rochelle muri kiriya gihugu, asanzwe ari mu bantu bari ku rutonde bashakishwa n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Muri 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo kutoherereza Ubutebera bw'u Rwanda uyu musaseridoti Hitayezu.

Padiri Hitayezu wahungiye mu Bufaransa mu 1999 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yabanje guhungira.

Avugwaho cyane gukorera ubugome Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mubuga muri Karongi, ubwo yabimaga ibyo kurya ahubwo akabiha Interahamwe zari zije kwica abo Batutsi.

Ubwo yatabwaga muri yombi mu Bufaransa ku wa Kane tariki 14 Mata 2021, yanabajijwe kuri iki cyaha ariko we akagihakana.

Uyu musaseridoti atawe muri yombi n'ubutabera bw'u Bufaransa bukomeje kugaragaraza intambwe mu kwemera uruhare rwa kiriya gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mpera z'ukwezi gushize kwa Werurwe, Komisiyo yitiriwe Duclert iherutse gushyira hanze Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda hagati y' 1990 n' 1994.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/France-Padiri-Hitayezu-ukekwaho-Jenoside-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)