Gasabo: Abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga ubu -

webrwanda
0

Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 23 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Muri iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo 19 yabonetse mu ishuri rya Paruwasi Gaturika i Nkuzuzu n’indi yabonetse mu murima w’abaturage ikaba yose yashyinguwe mu Rwibutso aho isanze indi igera ku 1703 ihashyinguwe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yatangarije IGIHE ko baruhutse nyuma yo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri ariko asaba abandi bazi amakuru y’ahiciwe abatutsi kugira ubumuntu bakayatanga.

Ati “ Ku bafite amakuru ku bantu bacu banga kuduha, si ukubasaba twebwe kuko ntabwo batugirira impuhwe n’ubundi barishe umuzima n’uwapfuye ntibatugirira impuhwe. Nibagire ubumuntu nk’abantu bagarure umutima wa kimuntu bamenye ko abo bishe bari abantu nkabo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yagaye abadatanga amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside, agaragaza ko ababikora nta bumuntu bifitemo.

Ati “Kuba hakiboneka imibiri bigaragaza ko hari abantu badashaka gutanga amakuru. Tuboneyeho kubagaya kudatanga amakuru nta bumuntu burimo aho igihugu kigeze abantu turabasaba gutanga amakuru kugira ngo ahari imibiri tuyishyingure mu cyubahiro.”

Yavuze ko gutanga amakuru y’ahiciwe abatutsi bifasha abarokotse gushira agahinda no kuruhuka mu mutima.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 23
Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y'aho imibiri y'ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y'aho imibiri y'ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)