Gasabo: Abitegura gukora ikizamini cya Leta baraye ku biro by'umurenge bategereje gufotorwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo ku biro by'umurenge wa Kinyinya haraye abanyeshuri batandukanye bari baje ngo bafotorwe amafoto azashyirwa ku ndangamuntu zabo.

Ni abanyeshuri bari baturutse mu mirenge itandukanye, baba benshi kurusha ababahaga serivisi.

Ibi bije nyuma y'aho hasohokeye amabwiriza y'uko buri munyeshuri wese uzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye asabwa kugira indangamuntu.

Umunyeshuri umwe mu baganiriye na Tv1 yagize ati ' Turi benshi cyane twaraye ku murenge bukeye batuzana hano ku kigo cy'amashuri cya Kagugu, twaraye duhagaze.'

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred yemereye IGIHE ko ibi byabaye ariko byatewe n'uko abanyeshuri bashaka kwifotoza baje ari benshi kandi ubaha iyo serivisi ari umwe.

Ati ' Urebye ni abana baza bashaka kwifotoza noneho bakarara amajoro bagenda kuko iyo bamenye ko icyo gikorwa kizaba barara amajoro bagenda,Gatsata baraza Nduba baraza Bumbogo baraza na Jabana baraza bose kugira ngo barebe ko bahagera mbere.'

Kubera ubwinshi bw'abo banyeshuri, byabaye ngombwa ko bamwe basabwa gusubira mu mirenge baturukamo bagategereza igihe bazaza kubafotora.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko basabye ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu kubaha abandi bakozi bane babafasha muri iki gikorwa.

Ati 'Ntabwo ari uko bisanzwe bimeze, muri iki cyumweru ni abana b'abanyeshuri bagejeje imyaka. Twatunguwe no kubona baje ari benshi ariko twasabye NIDA ko baduha abakozi babo bane baza gufasha umurenge kuko umurenge uba ufite umukozi umwe ubishinzwe.'

Bivugwa ko abanyeshuri bagera kuri 400 aribo bari baje ku murenge wa Kinyinya kwifotoza.

Aba banyeshuri baturutse mu mirenge itandukanye igize Gasabo bashaka amafoto yo gukoresha ku ndangamuntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abitegura-gukora-ikizamini-cya-leta-baraye-ku-biro-by-umurenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)