Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka gace, babwiye IGIHE ko bababazwa cyane n’uko ubuyobozi butajya bubafasha ngo bashyingure imibiri y’ababo yajugunywe mu cyobo cya Rwabayanga.
Bemeza ko iki cyobo cyatangiye kwicirwamo abantu guhera mu 1959 kugeza no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba barabuze uko bakuramo imibiri y’ababo kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro bitewe n’imiterere y’icyo cyobo n’uburebure bwacyo.
Mukanyandwi Yuriyana yagize ati “Kuba tutarashyingura abacu biradukomeretsa cyane. Turasaba y’uko baduha ubutabazi kugira ngo bariya bantu bavemo tubashyingure mu cyubahiro nk’uko abandi bashyinguwe kugira ngo imitima yacu ituze ni bwo twakumva tunezerewe.”
Yakomeje avuga ko icyobo cya Rwabayanga cyiciwemo Abatutsi benshi barimo muramu we witwa Kabirigi n’abasore babiri bari kumwe.
Uwitwa Mukashyaka Dativa yagize ati “Ni ko bimeze bahiciraga abantu muri Jenoside ariko batubwiye ko impamvu batajya babakuramo ari uko kiriya cyobo ari kirekire.”
Sendekezi Stanislas na we yavuze ko hari abantu bane azi ko bishwe bakajugunywa muri iki cyobo.
Ati “Amakuru nzi kuri kiriya cyobo ni uko hari abahungu bageze kuri bane bajugunywemo, abandi simbibuka ariko hari uwitwa Makuza. Baje kumanura abantu hano imvura iri kugwa, baragenda barabica babashyira muri kiriya cyobo, kiriya cyobo cyacukurwaga n’abazungu bakuragamo amabuye y’agaciro.”
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, yabwiye IGIHE ko afite amakuru y’uko muri iki cyobo hari abantu batanu bajugunywemo ariko bakaba barananiwe kubakuramo kuko icyobo ari kirekire.
Ati “Abantu rero banazwe aha twamenye hari umugabo witwa Kabirigi wari utuye aha haruguru n’abana be babiri, ayo makuru twayahawe na Sinamenye Christophe wireze akemera icyaha, ni we watubwiye ko babishe hari n’abandi basore babiri bavanye kuri bariyeri yari hano ku muhanda. Muri make abiciwe hano twamenye ni batanu ariko haramutse hari abandi ntabwo twapfa kubimenya.”
Yongeyeho ko kuba batarashyingura ababo bibakomeretsa cyane, anaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo iriya mibiri ikurwe mu cyobo kugira ngo imitima yabo ituze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko hagikorwa ubuvugizi kugira ngo imibiri yajugunywe muri iki cyobo ikurwemo.
Ati “Koko icyo cyobo harimo imibiri y’abazize Jenoside, ni icyobo kirekire gifite amateka yo guhera mu 1959. Icyatumye abo bantu batarakurwamo si ikindi ahubwo turacyashaka uburyo bwo kubakuramo kuko ni icyobo kirekire cyakorerwagamo na sosiyete y’abantu bacukuraga amabuye y’agaciro.’’
Kugeza ubu haracyashakwa amikoro yo gukura imibiri irimo kugira ngo izashyingurwe neza mu cyubahiro kimwe n’ahandi.