Ni ishuri ryubatswe mu Murenge wa Ngarama hagamijwe ahanini kwita cyane cyane ku bana bafite ubumuga. Ryubatswe ku bufatanye bw'ishyirahamwe rya 'Wikwiheba mwana', 'Hope and Homes for Children', Komisiyo y'Uburenganzira bw'Abana (NCC) ndetse n'Akarere ka Gatsibo.
Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye ku wa 22 Mata 2021 ariko rikaba ryari rimaze igihe rikorerwamo mu buryo bw'igerageza ngo harebwe niba koko rizabasha gufasha aba bana bafite ubumuga.
Ni ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 100 rikaba ryaranahawe imodoka izajya yifashishwa mu kujya kwigisha no kwita ku bandi bana bafite ubumuga babarurwa hirya no hino mu ngo.
Mukasharangabo Médiatrice watangije iri shuri, yavuze ko yaritangije bwa mbere mu mwaka wa 2007 nyuma yaho umwana we w'umuhungu yavukanye ubumuga akiyemeza gushinga ishuri kugira ngo yite ku bandi bana bameze nkawe.
Yavuze ko iri shuri kuri ubu ryigamo abana 76 barimo 26 bafite ubumuga n'abandi 50 badafite ubumuga. Yavuze ko bafite intego yo kongeramo abandi bana 24 bafite ubumuga kugira ngo buzuze abana 100 kuko aribwo bushobozi iri shuri rifite.
Uyu mubyeyi yavuze ko hari abandi bana barenga 100 babaruye mu mirenge ihana imbibi n'Umurenge wa Ngarama na bo bazajya bigishiriza aho batuye ngo kuko babonye imodoka izabibafashamo.
Ababyeyi b'aba bana bafite ubumuga bavuze ko kuva abana babo batangira kwiga byabahinduriye ubuzima.
Nakabonye Janvier utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kiyovu ni umwe mu babyeyi barera umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo.
Yavuze ko yishimiye ishuri aba bana bubakiwe ngo kuko rituma hari byinshi bahungukira.
Ati 'Impinduka yagize yari wa mwana wirirwa arira, wa mwana usohoka ntamenye aho yinjirira ariko iyi saha, iyo mvuze ngo mumwohereze duhurire aha n'aha araza akahansanga mu gihe mbere atamenyaga aho ajya, ikindi iyo agiye kuvoma amenya aho aributahe.'
Nakabonye yavuze ko atatekerezaga ko uwo mwana yazigera ajya mu ishuri akiga ariko ngo ubu arashimira leta yarishyizeho irituma nabo biga bakiyungura ubumenyi.
Mushumba Jean Bosco we yavuze ko akurikije ubumuga abana benshi bari bafite atari yiteze ko bagera mu ishuri bakwiga.
Yakomeje ati ' Ni igisubizo ku bana bacu kuko abatabasha kugenda hari imodoka izajya iza kubafata nabo bige nk'abandi bana.'
Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, wagize uruhare mu gusubiza mu miryango abana no gushakira abatari bafite imiryango indi ibakira, yasabye ababyeyi kudafungirana abana ngo ni uko bafite ubumuga
Yavuze ko bishimira umusaruro w'iri shuri ry'incuke ridaheza, avuga ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bakigishwa hari ubumenyi bunguka ngo kuko bakina n'abandi bana kandi bakagira n'ibindi bungukira mu miryango.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kubaka amashuri nk'aya y'uburezi budaheza Leta yatangiye kubitekereza mu myaka itatu ishize akaba yishimiye ko aho amariye kuzura yatangiye gutanga umusaruro.
Yavuze ko kuri ubu bari kwibanda cyane ku gufasha ibigo bisanzwe bifasha aba bana bafite ubumuga, aho babyongerera imbaraga n'ubushobozi kugira ngo bibashe kwakira abana benshi.
Yasabye ababyeyi kwibuka inshingano zabo bakagira uruhare mu kwita ku bana babo.
Ati 'Turabasaba gufata inshingano zabo bakamenya ko kubyara ari kimwe ndetse no kurera bikaba ikindi kandi noneho nta wakurerera neza ngo akunde umwana wawe nkawe bamenye ko umwana mwiza akurira mu muryango.'
Inyubako z'iri shuri zatwaye asaga miliyoni 100 Frw hakiyongeraho ibikoresho byatwaye miliyoni zirenga 20 Frw ndetse n'imodoka itwara abana bafite ubumuga nayo ifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.