Gatsibo: Abaturage 54 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 -

webrwanda
0

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa Saba z’amanywa mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko amakuru bayahawe n’abaturage ko hari abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati " Amakuru twayahawe n’abaturage. Batubwiye ko hari ahantu hari kubera umuhango wo gusaba no gukwa barengeje umubare w’abantu bagenewe kwitabira iyo mihango, twasanzeyo abantu barenga ijana bariruka dufata 54 ari nabo twajyanye kwigisha no kubaca amande."

Gitifu Rugengamanzi yavuze ko buri muturage watashye ubukwe yaciwe amande angana 10 000 Frw naho abateguye ubukwe buri ruhande rwaciwe 100 000 Frw kugira ngo bibabere isomo ubutaha bajye bubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakubahiriza amabwiriza aba yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima ngo kuko kuyarengaho bishobora gutuma bakwirakwiza iki cyorezo.

Ati " Nk’abari baje gusaba bari baturutse mu wundi Murenge wa Murambi, bashobora kuzana icyo cyorezo cyangwa bakagisubizayo bakagikwirakwiza mu bandi baturage ugasanga handuye benshi, twabigishije kandi batwemereye ko batazasubira."

Si ubwa mbere mu Murenge wa Muhura hafatirwa abantu bari mu mihango y’ubukwe kuko mu mezi make ashize nabwo hari hafatiwe abandi baturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abafashwe bari bakoresheje imihango yo gusaba no gukwa bihabanye n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Baciwe amande banagirwa inama ngo batazasubira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)