Gicumbi: Abafite inzu z'ubucuruzi zimaze imyaka ibiri zifunzwe barataka igihombo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka ibiri n'igice ishize nibwo ubuyobozi bw'Akarere bwanzuye ko abafite inzu z'ubucuruzi mu Mujyi wa Gicumbi zitageretse bazafungirwa imiryango kugira ngo babanze kubaka izigeretse.

Bamwe mu bafite izi nzu z'ubucuruzi zafunzwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko bababajwe no gusabwa kubaka inzu zigeretse mu gihe hari haciyeho imyaka umunani basabwe kuvugurura bakubaka izizwi nka 'konoshi'.

Ntamugabumwe Valens wari wihuje na bagenzi be mu 2010 bakaka inguzanyo bakubaka inzu yo gukoreramo, yavuze ko kuva inzu bakoreragamo yafungwa ngo byamuteje igihombo cy'amafaranga menshi binatuma asubira inyuma mu bucuruzi bwe.

Ati ' Izo nzu twakoreragamo ubucuruzi, twari twarazubatse mu 2010 ubwo batubwiraga ko tugomba kubaka inzu za konoshi ari Akarere kabitegetse, turazubaka tunakoreramo ejo bundi baragaruka baratubwira ngo barashaka inzu zijyanye n'igihe zigeretse kandi n'inguzanyo twafashe mbere twubaka ntizirashiramo.'

Yavuze ko bakibivuga bahise bafunga izo nzu zabo bahita bimuka batangira gukodesha ahantu hatandukanye ari nako bahindura iseta bacururizagamo.

Ati ' Ubu aho nkodesha mpakodesha ibihumbi ijana kandi nari mfite umuryango nkoreramo ntakodesha, twandikiye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, twandikira Minisiteri y'Ibikorwa Remezo n'Akarere amabaruwa barayafite ariko ntibigeze badufasha.'

Ntamugabumwe yavuze ko bababwiye ko umuntu utazabasha kubaka inzu igeretse bazahasenya bagashaka undi uhubaka inzu zijyanye n'igihe.

Kabera Jean de Dieu ufite inzu y'imiryango itatu yari yubatse mu 2010, we yavuze ko basabye ubuyobozi bw'Akarere kureka inzu nshya za konoshi zari zimaze imyaka mike zubatswe, ba nyirazo bakazikorera amasuku bifashishije amakaro ngo barabyanga.

Ati 'Urebye nka Kigali-Remera bari gushyiraho konoshi na Nyamirambo, mu Mujyi na Nyamata ni uko, natwe rero twabasabaga ko twakoresha amakaro ku nzu nshya wenda mu gihe runaka bakazadutegeka kubaka inzu zigeretse ariko nibura bitadutunguye.'

Kabera yavuze ko nabo bifuza ko umujyi wabo watera imbere ariko ngo bikagendana n'amikoro y'abawukoreramo. Yavuze ko hari uburyo bwinshi bashobora gukoresha ku nyubako zabo zikaba nziza, zikanagendana n'igihe ariko inzu zikongera gufungurwa ngo kuko bari kwishyura banki zo zidakora.

Ati 'Ubu maze guhomba ibintu byinshi ntabara, ikindi abakiliya aho bari bamenyereye barambuze aho nimukiye bimeze nko gutangira bundi bushya.'

Yasabye ubuyobozi kubumva bagafungura inzu bigaragara ko zikiri nshya zikaba zikorerwamo bakabona uburyo bishyura imyenda bari baratse banki.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Fidèle, yabwiye IGIHE ko abo bacuruzi babanje kuganirizwa n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'Abaminisitiri batandukanye bakabasaba kwishyira hamwe kugira ngo bubake inzu zijyanye n'igihe.

Ati 'Hari icyo igishushanyo mbonera cy'Akarere kivuga, hari igihe bahawe ngo izo nzu bazikoreremo, hari inama nyinshi bagiye bagirana n'Akarere, icyo gihe bahawe cyarararenze mu Mujyi hariya hari inzu ziteganyijwe kuhubaka kandi hari n'abatangiye kuzubaka tunashimira.'

Yavuze ko mbere yo kugira ngo bakinge izi nzu, ba nyirazo babanje guhura n'ubuyobozi bukabaha igihe gihagije cyo kwimuka abatsembera ko batazigera bazifungura.

Ati 'Hariya mu Mujyi hagati ntabwo byemera rwose ni ugukurikiza igishushanyo mbonera abantu twabashishikarije kwishyira hamwe, abaminisitiri batandukanye baraje babagira inama, banki zitandukanye ziteguye kubaguriza amafaranga ni wo murongo turimo kandi tunashimira abandi bari kugenda bashyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe.'

Mu Karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu zigeretse nyinshi mu gusukura uyu Mujyi no kuwujyanisha n'igishushanyo mbonera, uturutse ku Karere ukanyura mu mihanda itandukanye yegereye Umujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa imiturirwa myinshi mu gihe hari n'abandi bacuruzi benshi bafungiwe imiryango.

Abacuruzi basabwe kubaka bijyanye n'ibiteganywa n'igishushanyo mbonera
Kuva zafungwa, abakorera muri izi nyubako bavuga ko bahuye n'igihombo
Mu Mujyi wa Gicumbi hari inzu nyinshi zimaze imyaka ibiri zidakorerwamo bitewe n'uko zitubatse mu buryo bujyanye n'igihe
Hari inzu zigeretse ziri kubakwa nubwo zitaruvura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abafite-inzu-z-ubucuruzi-zimaze-imyaka-ibiri-zifunzwe-barataka-igihombo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)