Uyu mugabo w’imyaka 52 asanzwe ari umuhwituzi wibutsa abaturage ibyo bagomba gukora birimo gutanga imisanzu, kubahiriza amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo kubera COVID-19 n’ibindi.
Nzahumunyurwa utuye mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021.
Yafashwe nyuma y’amagambo ‘atoneka’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yababwiye ubwo yakusanyaga imisanzu.
IGIHE yamenye ko aya magambo yayavuze nk’ubuhwituzi ubwo yari mu gasoko karemera muri Santere ya Kamasasa i Gicumbi.
Yagize ati “Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y’umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.’’
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nzahumunyurwa yafashwe anashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Byumba.
Ati “Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’
Nzahumunyurwa Clément yigeze gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nyuma yo kugisoza ararekurwa.
Mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa n’abantu batandukanye. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.
Mu cyumweru cya mbere cy’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2021.
Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifitanye isano n’ingengabitekerezo mu byatanzwe byose.
Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.
Mu gihe yahamywa n’urukiko iki cyaha, Nzahumunyurwa Clément yahanishwa ingingo ya karindwi y’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iteganya ko umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside no kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro aba akoze icyaha. Ukoze kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.