Aba bayobozi batawe muri yombi tariki 20 Mata 2021, bakekwaho kunyereza miliyoni 25 Frw babeshye ko yishyuwe ibikoresho byo kubaka ibyumba by'amashuri muri uriya Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.
Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse, umukozi ushinzwe Uburezi muri uyu Murenge, Niyonzima Wellars na ndetse n'uwari umucungamutungo muri uyu Murenge witwa Tumurere Christian.
Bakekwaho kandi kwishyura amafaranga atari ari mu masezerano kuko bo yarengeje ndetse ngo bikaba byarakozwe bashingiye ku masezerano yarangiye.
Aba bose uko batatu bafungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Byumba muri kariya Karere ka Gicumbi.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko uru rwego ruri gukora dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha ubundi na bwo buzayisume buyishyikirize Inkiko.
Dr Murangira yagize ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese unyereza umutungo wa rubanda ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.'
UKWEZI.RW