Gicumbi : Uwatse 5.000Frw abo yiciye muri Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi, asanzwe akora akazi k'ubuhwituzi wibutsa abantu gahunda za Leta zirimo gutanga imisanzu.

Ngo aherutse kuvuga amagambo atoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ubwo yari mu isokoro riherereye muri santere yitwa Kamasasa avuga ngo 'Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y'umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.'

Aya magambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gutoneka abo yahemukiye akabicira ababo by'umwihariko abo yiciye abagabo.

Uyu mugabo wigeze gukatirwa gufungwa imyaka 10 kubera uruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi akaza kurangiza igihano, ku wa 22 Mata 2021 yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kubera ariya magambo yavuze.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Nzahumunyurwa afungiye kuri Station ya RIB ya Byumba.

Dr Murangira avuga ko iperereza kuri Nzahumunyurwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Kuva tariki 07-13 Mata ubwo Abaturarwanda bari mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatusi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ibirego 87 by'ingengabitekerezo iza gusanga ibifitanye isano na yo ari 83,

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Uwakaga-5-000Frw-abo-yiciye-muri-Jenoside-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)