Gisagara: Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku -

webrwanda
0

Ku bufatanye bw’akarere ka Gisagara n’abafatanyabikorwa, abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kabumbwe riherereye mu Murenge wa Mamba bahawe ibikapu, amasabune, umuti w’amenyo n’uburoso bwayo, imyambaro y’ishuri n’ibikoresho by’isuku y’abakobwa (Cotex).

Mukangenzi Eveline w’imyaka 15 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu, yavuze ko kuba ahawe ibikoresho by’isuku bizamurinda gusiba amasomo yagiye mu mihango.

Ati “Ndishimye cyane kuko iyo ntabaga mfite cotex najyaga kuzigura zikampenda, ariko izi mpawe zizamfasha. Biradushimishije cyane kuko ntawe uzongera gusiba ishuri.”

Ndikumana Augustin wiga mu mwaka wa kane, we yavuze ko aruhutse gutwara amakayi mu ntoki kuko nk’iyo imvura yabaga yaguye, amakayi yashwanyagurikaga bitewe no kuyatwaraga mu ntoki.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabumbwe, Uwimana Josée, yavuze ko hari abana bajyaga basiba ishuri bitwe n’uko badafite imyambaro y’ishuri ariko bizeye ko mu gihembwe gitaha bigabanuka.

Kuri iyi nshuro ibyo bikoresho byatanzwe na Association Modeste et Innocent (AMI).

Umuhuzabikorwa wungirije w’uwo muryango, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19 igenda isigira imiryango.

Ati “Ibi biraza kubafasha kutagira ikibazo cyo gukomeza amasomo. Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikoresho tubahaye nka biriya bikapu ababyeyi nti babijyane kubihahiramo, amakayi ntibayacanishe umuriro, n’ibindi byose bakabikoresha neza batabijyana kubigurisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugène, yavuze ko ubufasha bwatanzwe buvuze ikintu kinini mu miyoborere, kuko kuyobora umuturage utishimye cyangwa ufite ikibazo bigorana.

Ishuri ribanza rya Kabumbwe ryigaho abana 1845, bigishwa n’abarimu 38. Iki gikorwa cyo guha ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku abana bagizweho ingaruka na Covid-19, Mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyakorewe mu bigo bya G.S Saint Aloyz Coko, Ecole Primaire Rubona, G.S Rasaniro, G.S Kabirizi, G.S Bunge, na Ecole Primaire Kabumbwe.

Kizakorerwa kandi mu turere umunani, tugize Intara y’Amajyepfo. Biteganyijwe ko abagera ku 1280 ari bo bazahabwa ubu bufasha mu Ntara yose kuko muri buri karere habaruwemo abana 160.

Abanyeshuri 160 bo mu Karere ka Gisagara bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku
Bagenewe ibikoresho bitandukanye by'isuku
Bahawe ibikapu byiza byo gutwaramo amakayi
Mbere yo guhabwa ibikoresho, bagiriwe inama yo kwiga neza bashyizeho umwete
Abanyeshuri bahawe ibikoresho by'ishuri bari basanzwe badafite icyo batawaramo amakayi
Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)