Izi nzu zatashywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021, ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inzu icyenda zubatswe mu Murenge wa Muganza mu gihe enye zashyizwe mu wa Gikonko. Zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe. Inzu imwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 21 Frw.
Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza, ibitanda, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni n’ibindi.
Bamwe mu bazihawe bavuze ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza kuko babonye aho kuba heza.
Uyisabye Emmanuel yagize ati “Nyuma ya Jenoside ubuzima bwarananiye njya kuba inzererezi, nyuma ngarutse mu karere kacu natangiye kugenda ncumbika aho mbonye. Ubu kuba mbonye inzu ndishimye cyane kuko imibereho yanjye igiye guhinduka kandi ndashimira ubuyobozi bwiza n’Inama.”
Nyirabazungu Colette yavuze ko yari amaze igihe asembera none akaba yishimira ko agiye guturiza mu nzu nziza yahawe.
Ati “Nshimiye Perezida wacu Paul Kagame, arakabaho arakaramba. Ubu byandenze, nonese umubyeyi ukubakiye akaguha n’ibikoresho byose wamunganya iki? Turamushimiye kandi si ubwa mbere tumushima.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu zo kubamo, bavuze ko bashimira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko busanzwe bwita ku mibereho yabo kandi bukabagira inama.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuntu atere imbere bisaba kuba afite aho atekerereza, asaba abahabwa inzu n’ibindi bikorwa remezo kujya babifata neza.
Yagize ati “Umuntu wese akwiye gutuza agatekana ari mu nzu ye, kuko buriya kugira ngo witeze imbere ni uko uba ufite aho uba n’aho utekerereza. Icyo tubasaba cya mbere ni isuku no gufata neza inzu bahawe kuko ni izabo.”
Gasengayire yabasabye guharanira kwiyubaka no kwiteza imbere kandi igihe cyose bagira ikibazo bakabimenyesha ubuyobozi.