Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 nibwo uyu mugabo yeguye.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y'Akarere ibwemeza.
Ati 'Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z'akazi [...] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z'akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.'
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.
Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka karere nawe yeguye ku mirimo ye.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitufu-w-akarere-ka-gicumbi-yeguye-ku-nyungu-z-akazi