Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by'iterambere mu Mujyi wa Rubavu (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw'Intara y'Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatanu aherekejwe n'abayobozi b'Akarere ka Rubavu, abayobozi ku rwego rw'Intara, abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari umuhanda Byahi-Karundo wa kilometero 5,8 ndetse n'inyubako zitandukanye zirimo amashuri, Poste de Sante n'inkuta zizafata umugezi wa Sebeya.

Aganira n'itangazamakuru nyuma y'urugendo, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibikorwa yasuye hari aho yabonye biri mu nzira nziza ariko ko hari n'ahakenewe gushyirwamo imbaraga.

Ati 'Twasuye imihanda irimo kubakwa mu gice cy'umujyi wa Rubavu. Twasuye ahari kubakwa urugomero rw'amashanyarazi avuye muri Gaz methane, uruganda ruzatanga amazi mu mujyi no mu nkengero z'umujyi ndetse no mu karere ka Nyabihu, ibikorwa by'umushinga wa Sebeya, inyubako zirimo kubakirwa abatishoboye n'izirimo kubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.'

'Muri rusange twasanze hari ibiri ku rugero rwiza ariko dusanga hari n'ibikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo nabyo byihute byuzure bikore''.

Habitegeko yavuze ko muri rusange imihigo ihagaze neza, asaba ababishinzwe gushyiramo imbaraga kuko umuhigo urangira ari uko nyirawo ari we muturage arimo kuwubyaza umusaruro.

Ati 'Iyi Ntara ifite imihigo myiza izana impinduka mu buzima bw'abaturage. Muri rusange imihigo ihagaze neza ariko iki ni igihe abantu bagomba gukora cyane.'

Uru rugendo rwatangiriye mu karere ka Karongi hakaba hatahiwe Nyabihu,Ngororero, Rusizi, Nyamasheke na Rutsiro.

Guverineri Habitegeko yasobanuriwe ku iyubakwa ry'umuhanda Stade Byahi -Karundo uzahuza ibice by'umujyi
Guverineri Habitegeko yashimye imikorere y'umushinga wo kubungabunga umugezi wa Sebeya
Guverineri Habitegeko yasobanuriwe ko icyadindije iyubakwa ry'umudugudu w'abatishoboye ari ubuvumo wubatseho bikamenyekana nyuma
Guverineri Habitegeko yasobanuriwe uko Gaz methane izabyazwamo amashanyarazi
Shema Power Plant ni umushinga witezweho kuzatanga megawat 15 z'amashanyarazi avuye muri Gaz methane
Umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wa Mudende
Umuhanda Stade Byahi Karundo wahuje umurenge wa Rubavu n'uwa Gisenyi bituma umujyi waguka
Umuyobozi w akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yereka Guverineri Habitegeko aho umugezi wa Sebeya winjirira mu kiyaga cya Kivu
Urukuta rugabanya ingufu z'umugezi wa Sebeya
Guverineri Habitegeko yasabye ko imirimo yo kubaka amashuri ya Nyarubande yihutishwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yasuye-ibikorwa-by-iterambere-mu-mujyi-wa-rubavu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)