Guverineri Kayitesi yagaragaje ingamba zikomeye zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu Majyepfo -

webrwanda
0

Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yihariye 262, muri dosiye zose zakurikiranywe n’Ubushinjacyaha.

Uturere twa Huye, Nyanza, Kamonyi, Nyamagabe na Ruhango turi mu 10 twa mbere mu kugira amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyo myaka itatu.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi ntara iri mu zashegeshwe cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu usanga hari benshi mu bayigize bagifite ingengabitekerezo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yavuze ko binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubukangurambaga butandukanye, batangiye kubona ko hari icyizere cy’uko abantu basobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo.

Ati “Twashyize imbaraga cyane mu bijyanye no gushishikariza […] n’ubwo twakomwe mu nkokora n’iki cyorezo ariko hakoreshejwe amahuriro atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga twakoze ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubundi buryo bugamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Muri iyi ntara kandi hari ikindi kibazo kijyanye n’imanza za Gacaca aho nk’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze yishyurwa. Ibintu nabyo bizana urwicyekwe mu mibanire umuntu akumva atanyuzwe, atishimye yibaza uko ashobora kubana n’uwamwangirije, wamuhemukiye kandi ataramwishyuye.

Guverineri Kayitesi yavuze ko mu manza zisaga ibihumbi 340, izirenga ibihumbi 338 zararangijwe mu gihe imanza zigera muri 258 arizo zishobora kurangizwa mu bihe bya vuba kuko abishyurwa bahari n’abishyura.

Ati “Twumva kurangiza izo manza ari ikintu kizadufasha koko gukomeza gushishikariza abaturage bacu kubana neza bakabana mu mahoro ndetse na bya bibazo by’ingengabitekerezo bikagabanyuka.”

Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda biri gukorwa byitezweho gutanga umusanzu mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)