Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.
Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.
Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye
Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).
I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n’intara muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y’abahatuye, ibikorwa by’ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n’ibindi.”
Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y’u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n’umubare w’abanyeshuri wiyongera bituma n’abaturage babyungukiramo cyane.
Ati “Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.”
Yakomeje agira ati “Ariko kandi n’ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw’igihugu buriya hari umwihariko mugira nk’abantu bahegereye.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w’Intara y’Amajyepfo, hari umurima shuri w’ubwatsi.
Ni imirima yakozwe imeze nk’imirimo y’ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.
Ati “Ibijyanye n’ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n’utundi two mu Ntara y’Amajyepfo.”
Ati “Ariko n’imibereho y’abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n’abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n’abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.”
Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.