Habimana Jean Paul umaze imyaka 16 mu Butaliyani yanditse igitabo ku nzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro twagiranye, Habimana yavuze ko iwabo mu rugo jenoside yahageze ku itariki ya 8 Mata 1994, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahise buhinduka. Iyi tariki, yahise atangira ubuzima bushaririye.

Ntiyari azi iyo ajya, yibazaga abanzi abo ari bo, akibaza impamvu umuryango we wagombaga kwicwa, akibaza n'ahantu bashoboraga guhungira n'uwari kubakira. Benshi, harimo na se, barishwe bazira uko bavutse.

Jean Paul avuga ko mu gitabo cye yibuka iminsi mibi yanyuzemo ariko kandi anavuga uko yabayeho nyuma yayo. Avuga amateka yo gusubira aho bari batuye hari huzuye amatongo gusa ndetse akanavuga inzira ndende y'ubwiyunge yanyuzemo.

Mu kiganiro twagiranye yanavuze uko yiyumvishaga ko abahutu bose ari interahamwe, nyamara hari umuryango w'abahutu wamuhishe akarokoka, nyuma bakaba baraje no kuwusura bakawugenera inka nk'ishimwe ryatanzwe n'abo uwo muryango wahishe bose.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

Iki gitabo kije nyuma yo gutsindira kuza mu bantu 8 bageze ku cyiciro cya nyuma cy'abantu 300 bitabira amarushanwa akorwa buri mwaka ku rwego rw'igihugu cy'u Butaliyani azwi nk'igihembo kitiriwe 'Pieve Saverio Tutino'.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Habimana-Jean-Paul-umaze-imyaka-16-mu-Butaliyani-yanditse-igitabo-ku-nzira-y-umusaraba-yanyuzemo-muri-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)