Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.
Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi.
Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.
Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.
Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”
Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”
Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.
Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”
Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.
Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”
“Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”
Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.
Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.
Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.
Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”
“Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”
Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze
Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.
Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”
“Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”
Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.
Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.
Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.
Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.
Izindi nkuru wasoma:
Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade
Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire