Halima umaze kwamamara cyane kubera kwanga gukuramo umwitandiro mu kwerekana imideli,Yabivuyemo kubera idini[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Halima w'imyaka 23 aba ahitwa St Cloud muri leta ya Minnesota aho yakuriye akikijwe na bene wabo b'aba Somali bamuvanye muri Kenya ubwo yari impunzi akiri umwana muto.

Abakurikira iby'imideri ku isi bamuzi nk'umunyamideri wa mbere wambara hijab wagiye ku rupapuro rwa mbere rwa Vogue Magazine â€" ariko yabivuyemo, avuga ko kumurika imideri bihabanye n'ukwemera kwe kwa Islam nubwo yari yariyemeje guharanira indangagaciro z'abasiramu mu kumurika imideli.

Akiri muri uwo mwuga, Halima n'ubundi yahitagamo ibyo yambara. Akiwutangira yabaga afite hijab nyinshi zuzuye ivarisi ye, amakanzu n'amajipo maremare uko bagiye kumufotora.

Bwa mbere akorana na kompanyi ya Fenty Beauty ya Rihanna yari yambaye hijab ye isanzwe y'umukara.

Nubwo nyuma yagiye yoroshya ku myambaro imwe n'imwe, ariko kwambara hijab ntabwo byari ibyo kuganiraho.

Byari bikomeye kuri we kuko nko mu 2017 ubwo yasinyaga amasezerano na kompanyi y'imideri IMG, imwe mu zikomeye ku isi muri 'fashion', yongeyemo ingingo ye ivuga ko IMG itagomba na rimwe kumubuza kwambara hijab.

Ati: 'Hari abakobwa bashobora gupfa kubera amasezerano yo kumurika imideri, ariko njye nari niteguye kubivamo igihe bataretse ibyo nshaka.'

Nyamara ibyo byabaga no mu gihe yari umunyamideri utazwi, ariko umwihariko we watumye yamamara vuba muri uru ruganda.

Indi ngingo yari mu masezerano ye yarimo kumuha ahantu ho kwambarira imyenda ari wenyine, atari kumwe n'abandi.

Ariko nyuma yabonye ko abandi bakobwa bambara hijab bamukurikiye muri uyu mwuga, bo badahabwa agaciro nka we. Bo bababwiraga kwambarira aho abandi bambarira.

Ati: 'Ibyo byatumye numva narahemutse, nkibwira nti 'Mana yanjye! aba bakobwa bari gutera ikirenge mu cyanjye none nabafunguriye umuryango w'intare yasamye'.'

Yibazaga ko abazaza inyuma ye bazafatwa nka we, agerageza no gushaka kubarwanirira.

'Benshi muri bo baracyari bato ku buryo uyu mwuga wabagiraho ingaruka mbi. No mu birori twajyagamo nisangaga ari jye mukuru wabo bikaba ngombwa ko nkurura umwe wambaye hijab muvana mu bagabo bari kumutereta. Naribwiraga nti 'ibi ntabwo ari byo, ni umwana'.'

Imigirire nk'iyo ayikomora ku mibereho y'umuryango akomokamo w'aba Somali.

Nk'umwana mu nkambi ya Kakuma, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya, yigishijwe na nyina gukora cyane no gufasha abandi. Yarabikomeje bageze na Minnesota afite imyaka irindwi aho yasanze umuryango mugari kurushaho w'abasomali.

Byabaye ikibazo rero ubwo Halima yahabwaga icyubahiro kw'ishuri rye nk'umukobwa umurika imideri urusha abandi uburanga anambara Hijab. Yari abizi neza ko nyina ibi atazabikunda.

Niko byagenze kuko nyina yashanywaguje ikamba ry'ubwiza bamuhaye, amubwira ko atamutumye kumurika imideri n'uburanga mu mashuri.

Ariko Halima yarakomeje, ndetse ajya mu irushanwa rya Miss Minnesota USA 2016. Niwe mukobwa wa mbere wambaye hijab muri iri rushanwa wageze muri bane ba mbere.

Nanone kandi nyina atabishaka, Halima yatangiye umwuga wo kumurika imideri â€" umwuga nyina yumva uhabanye n'uwo Halima ari we: umwirabura, umusilamu, impunzi.

Yewe no mu gihe yari atangiye gutambuka ahakomeye muri 'fashion' nko muri Yeezy na Max Mara, cyangwa kuba umukemurampaka muri Miss USA, nyina yahoraga amusaba gushaka 'akazi gakwiye'.

Nyina, nk'umugore wakoze urugendo iminsi 12 n'amaguru ava muri Somalia ahungira muri Kenya, yibutsaga umukobwa we ko we agomba gukora ibigirira neza abantu, ashimira.

Halima ati: 'Yarambwiye ati, 'ntabwo wakora kumurika imideri kuko ntacyo ifitemo cyo gushimira.' Mu nama ya mbere nakoranye na IMG nabasabye kunjyana kuri Unicef.'

IMG yabimufashijemo, mu 2018 Halima aba ambasaderi wa Unicef. Nk'umuntu wamaze imyaka y'ubuto bwe i Kakuma mu nkambi, mu kazi ke yibandaga ku burenganzira bw'abana.

'Mama ntiyigeze ambona nk'umunyamideri uri ku binyamakuru. Yambonagamo icyizere n'urugero ku bandi bakobwa nka njye.'

Halima yifuzaga kubwira abandi bana b'impunzi, no kubera ko niba yarabashije kuva mu nkambi, nabo bizabashobokera bakabaho neza.






Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/halima-maze-kwamamara-cyane-kubera-kwanga-gukuramo-umwitandiro-mu-kwerekana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)