Hamuritswe ikoranabuhanga rishya rizafasha abakorana na CLECAM Ejo Heza kubitsa no kubikuza kuri telefone -

webrwanda
0

Ni serivisi zisanzwe zizwi nk’izikoreshwa mu bigo by’imari bikomeye, ku buryo bamwe mu bahinzi n’aborozi babitsa mu kigo cy’imari cya CLECAM bavuga ko iyi serivise ije ari igisubizo kuri bo cyane kuko izabafasha mu gucunga neza imari yabo bitabasabye gukora ingendo no gutonda umurongo bajya ku cyicaro cya banki yabo.

Habimana Damien, umwe mu banyamuryango ba CLECAM, yavuze ko iyi serivisi yo kubitsa no kubikuza kuri telefone izabafasha kudatakaza umwanya bajya kuri banki kubitsa cyangwa kubikuza.

Yagize ati "Mbere wakeneraga amafaranga yo guhemba nk’abakozi wakoresheje ba nyakabyizi, bikagusaba kuza kuyareba kuri banki, rimwe na rimwe ukabikuza menshi wirinda kuzakora urundi rugendo, hagira asigara ukayakoresha ibyo utayateganirije. Kuri ubu bitewe n’uko uyabona mu buryo bworoshye kuri telefone, ubikuza ayo ugiye gukoresha gusa andi akaguma mu bwizagame bwacu."

Gahonzire Espérance na we avuga ko bigiye gutuma bagira umwete wo kwizigama.

Yagize ati "Mbere washoboraga kugurisha nk’amata cyangwa agatebo k’inyanya, amafaranga ukayabika mu rugo uvuga ngo azabanze abe menshi aho gutega njya kuyabitsa, nkazasubirayo njyanye andi, rimwe na rimwe bikarangira uyakoresheje ibindi utateguye. Kuri ubu, aho tuboneye iyi serivisi urayabona ukayashyira kuri telefoni yawe, ukayabitsa cyangwa ukayabikuza."

Umuyobozi wa ADFinance Ltd, Mugabonake Bayingana Olivier, yavuze ko batekereje gukora uyu mushinga wa serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga umuturage atakaza amafaranga menshi ndetse n’umwanya mu gihe ajya kubitsa cyangwa kubikuza.

Yagize ati "Hari ubushakashatsi twakoze dusanga umuturage atakaza nibura amafaranga arenga 780 Frw ku rugendo kandi bikamutwara amasaha abiri kugira ngo abashe kugera ku ishami rya banki ye. Twasanze umuturage ajyayo inshuro zirenga eshatu mu kwezi, ugasanga atakaza amafaranga menshi ndetse n’umwanya ku buryo abihomberamo cyane."

Yavuze ko Ubwo rero usanga ayo azasabwa ngo akoreshe iyi serivisi ari macye cyane ugereranyije ni gihombo yahuraga nacyo kugirango abone serivisi za banki. Ikindi Kandi bizafasha abaturage mu kubona inguzanyo kuko bizatuma bakoresha cyane konti zabo cyane nkuko biri mubirebwa mu kwiga ubusabe bw’inguzanyo. "

Dusabumuremyi Merchias, Umuyobozi wa CLECAM Ejoheza yasobanuye zimwe mu nyungu zizagera ku banyamuryango bazitabira gukoresha iyi serivisi y’ikoranabunga mu kubitsa no kubikuza ya “Push and Pull”.

Ati “Abakiliya bagiye koroherwa mu kubona serivisi za banki, aho batazongera gukora urugendo bajya kubitsa no kubikuza, ahubwo bakajya bayohereza kuri telefoni yabo bakegera umu-agent wa sosiyete y’itumanaho ubegereye akababikuriza bitagoranye. Iyi serivisi ya Mobile Banking rero izabafasha kubona serivisi za bank bari mu rugo.”

Yavuze ko imbogamizi zigihari ari abanyamuryango badafite telefoni cyangwa se batarandikisha nimero ya telefon bakoresha ku buryo babasha gukoresha iyi serivisi, anaboneraho kubashishikariza kuyitabira cyane ko ugeze ku kigo cy’imari cyose cya CLECAM, bamufasha kuyikoresha.

Kuri ubu hamaze kubitswa no kubikuzwa amafaranga arenga miliyoni 125 Frw hifashishijwe iyi serivisi nshya. Kuva yahagera kandi, abanyamuryango bamaze kugera ku bihumbi 26 batangiye kuyikoresha, ni ukuvuga hafi 45% by’abakiliya bose ba CLECAM Ejoheza.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza serivisi ya Push and Pull
Aimable Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'ibigo by'imari iciriritse yashimye iyi serivisi nshya
Gahonzire Esperance, umunyamuryango wa clecam ukoresha serivisi ya push and pull yavuze ko bigiye kuborohereza
Mugabonake Bayingana Olivier yavuze ko batekereje gukora uyu mushinga wa serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga umuturage atakaza amafaranga menshi
Ubuyobozi bwa IMSAR, umufatanyabikorwa wa CLECAM bwari buhagarariwe
Dusabumuremyi Merchias, Umuyobozi wa CLECAM Ejo Heza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)